skol
fortebet

Inkuru 5 z’urukundo rw’ibyamamare zitangaje cyane Wagirango ni FILIMI neza[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hari abantu bakundana bikagaragarira bose mu babakurikirana ndetse wakumva n’uburyo bahuye ukumva neza bimeze nko muri Filime .

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nkuru z’urukundo rw’ibyamamare nyarwanda ziryoheye amatwi ndetse nyinshi zifatwa nka filime cyangwa se nkizanditse mu bitabo .

5.Christian Kayiteshonga na Malaika Uwamahoro

Ku mwanya wa mbere turahasanga inkuru y’urukundo rw’umusizi ,umubyinnyi ,umuhanzi Angel [Malaika] Uwamahoro n’umukunzi we Christian Kayiteshonga , bivugwa ko aba bombi babaye inshuti z’akadasohoka igihe kirekire ,bikaza kugera n’aho ababyeyi babo babimenya, bakabanza kubabeshya ko bafitanye isano ryahafi ariko bikarangira urundo rwishakiye inzira.

Uko Malaika Uwamahoro na Christian Kayiteshonga bahuye muri 2012, bahuriye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Icyo gihe bahura Christian yiteguraga kujya muri Amerika kwiga ibijyanye n’ubuhanzi. Malaika avuga ko Christian yamuhaye ikaze aho yakoreraga umushinga we yise ‘Seka Rwanda’.

Akavuga ko mu 2012 Christian yagiye muri Amerika bakomeza kuvugana kugeza ubwo mu 2013 nawe yagiye kwiga muri Amerika. Ngo akigera muri Amerika yatangiye gutekereza kwagura ubuhanzi bwe yifashishije Christian asaba amafaranga nyina.

Ngo ubwo yasabaga nyina amafaranga amubwira ko agiye gusura Christian kugira ngo amufashe gukora imishinga y’ubuhanzi bwe yamubwiye ko uwo agiye kureba ari mubyara we, bombi bakura bazi ko bafitanye isano ya bugufi.

Ati “Mama yavuze ati Christian wuhe ndamubwira nti Christian Kayiteshonga arambwira ngo buriya wari uzi ko ari ‘cousin’ wawe? Ndamubwira nti mubyara wanjye gute ariko ntabwo nabitinzeho,”

Icyo gihe Malaika yari ari mu Mujyi wa New York mu gihe Christian yari atuye mu Mujyi wa Florida. Uyu mugore avuga ko mu gihe cyose yahuraga na Christiana baganiraga nk’abavandimwe ubundi bagakomeza imishinga yabo.

Malaika avuga ko asoje Kaminuza ari bwo Nyina yamubwiye ko yamubeshye ko Christian ari mubyara we, bitewe n’uko yabonaga ubushuti bwe bwavamo ikindi kintu kandi akiri ku ntebe y’ishuri.

We avuga ko yumvaga bakomeza kuba ababyara, ariko ngo Christian yarabyanze amubwira ko amuzi neza ahubwo bakwiye gutangirana urugendo rw’urukundo.

Ati “Icyo gihe njyewe numvaga twakomeza kuba ababyara ariko Christian ati ’Oya! Uranzi ndakuzi wese reka noneho tubikomeze tubigire ibindi’. Ni uko byagenze. Ariko bwaradufashije kuko twabashije kumenyana nta bindi birimo.”

Malaika avuga ko Christian yamukundiye ko ari ‘mwiza, akunda abantu cyane, umuntu ufite agaciro, wubaha kandi ukunda Imana, ukunda Nyina n’umuryango we’.

Ati “Ibyo bintu byose byagiye binyereka ko ari umugabo muzima nshobora kumara iminsi yanjye yose y’ubuzima ndi kumwe nawe.”

Avuga ko umunsi Christian amusaba kurushinga atazuyaje kuko baziranye igihe kinini.
Aba bombi baje kwemeranya gukora ubukwe
Ku wa 5 Nzeri 2020, ni bwo Malaika Uwamahoro yakoze ubukwe na Christian bwabereye mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 20 Kanama 2020 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Mujyi wa Boston. Nyuma yo gusezerana n’umukunzi we, Malaika ku mazina ye yongeyeho ‘Kayiteshonga’ [Malaika Uwamahoro Kayiteshonga].

Uwamahoro na Kayiteshonga bari bamaze imyaka myinshi bagaragaza urukundo bafitanye by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga

Ubukwe bwa Malaika na Christian bwahuje imiryango, inshuti, abavandimwe, abahanzi n’abandi. Mu batashye ubu bukwe harimo; umuraperi Muhire William wiyise K8 Kavuyo wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Allhamdoulilah’, ‘Ntibayoka’, Ndaguprefera’ n’izindi;

Uwamahoro yamenyekanye bitewe n’imivugo irimo ubuhanga bukomeye yagiye atambutsa mu mihango ikomeye, yabaga yitabiriwe n’abanyacyubahiro bakomeye mu Rwanda.

Ni umukinnyi w’ikinamico uri ku rwego rwo hejuru kuko yanabashije kugira uruhare, mu mukino witwa Miracle in Rwanda werekaniwe i Broadway muri New York.

Malaika afite n’impano yo gukina filime aho yakinnye mu yitwa Notre Dame du Nil yaturutse ku gitabo cya Mukasonga Scholastique. Azi no kuririmba cyane ko DJ Marnaud aherutse kumwifashisha mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Reka Turye Show’.

Kayiteshonga wasezeranye na Uwamahoro nawe ni umusore usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, benshi bamuzi nk’umuhanga mu bijyanye no gufata amafoto n’amashusho mu birori n’imihango itandukanye ikomeye.

4. Ally Soudy n’umukunzi we

Inkuru y’urukundo rwa Uwizeye Ally[Soudy] wamenyekanye mu Rwanda agikora itangazamakuru no kuyobora ibirori n’umukunzi we Ally Umwiza Carine bashakanye bamaze imyaka 9 mu munyenaga w’urukundo nayo ifatwa nkaho ari firime ku muntu uyumva , ndetse iri no muzikunzwe kugarukwaho mu myidagaduro nyarwanda bitewe n’uburyo irimo isomo ryakwigisha benshi.

Ally Soudy na Umwiza Carine bamaze hafi imyaka irenga 11 bakoze ubukwe ariko mbere y’uko barushinga bari bamaranye imaka 9 mu rukundo, ibi bisobanuye ko bamaranye imyaka isaga 20 mu munyenga w’urukundo ariko uyu mugabo ntasiba kugaragaza urwo amukunda mu mitoma isize umunyu.

Tariki ya 19 Ugushyingo 2002 ni bwo batangiye urugendo rwo gukudana. Nyuma y’imayaka 9 bari mu munyenga w’urukundo.

Ally carine Umwiza na Ally Soudy bamze kwibaruka abana 3 mu myaka 11 bamaranye .Aba bana babo ni Ally Waris Umwiza,Ally Gia-Basia Kigali Umwiza wavukiye muri Amarika ndetse na Ally Soudy Jr baheruka kwibaruka .Ally Soudy n’umugore we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho we n’umugore we bimukiye mu mwaka 2012.

3.Tidjala Kabendera na Abdul Nasahmad

Inkuru y’urukundo rw’umunyamakuru wahoze akorera ikigo k’igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Tidjala Kabendera n’umugabo we Abdul Nasahmad niyo iza ku mwanya wa Gatatu mu nkuru zimeze nka firilime , aho aba bambi batangiye gukundana bakiri abana bato nyuma y’aho bakabyarana abana 2 b’abahungu ariko ntibabarerane bitewe n’uko Abdul yari yarishoye mu biyobyabwenge bikarangira urukundo rwabo ruyoyotse .

Tidjara Kabendera na Abdul Nasahmad barandakukanye umwe asigara muri Tanzania aho bombi bakuriye ,undi aza gushakira ubuzima mu Rwanda yirera abana be.

Mu mwaka wa 2008 nibwo Tidjara Kabendera yashatse undi mugabo witwa Burakari Abubakar bahuriye mu Rwanda akiva Tanzania ariko baza gutandukana mu 2015 bafitanye umwana w’umukobwa.

Nyuma yo kuzamba k’umubano wa Tidjala na Burakari mu 2015, mu 2016 yahise yongera kunga ubumwe Abdul Nasahmad.

Abdul Nasahmad ntiyigeze ashaka undi mugore ahubwo akimenya ko Tidjala yatandukanye na Burakari yahise atangira kumuryoshyaryoshya amusaba ko basubirana.

Gusa umubano wiyuburuye hagati yabo hari benshi utashimishije ndetse ku mbuga nkoranyambaga hari abamwibasiye bavuga ko yananiranwe n’umugabo akajya kwishakira Umunya-Tanzania.

2.Tracy Agasaro na Rene Patrick

Inkuru y’urukundo rw’abakozi b’Imana babiri ,Tracy Agasaro na Rene Patrick umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana niyo iza ku mwanya wa 2 mu nkuru z’urukundo ziryoshye cyane ndetse wagirango ni filime neza , aho aba bombi bakundanye kuva mu buto, umuhanuzi akabasezeranya umwe afite imyaka 7 undi 13.

Tracy Agasaro warushinze na Rene Patrick mu guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu, bahishuye ibitari bizwi ku rukundo rwabo birimo ko bwa mbere bahujwe n’umuhanuzi bakiri bato.

Rene Patrick mu isezerano rigaragaza ko yashimye ubwiza akanashima imico ya Tracy kuva mu buto kandi ibyabo byari byarateguwe yagize ati:”Wari ufite imyaka 7 mfite 13, umuntu nakwita umuhanuzi aradusezeranya atabizi akoresha rido arayikwambika turasezerana.”

Tracy Agasaro warushinze na Rene Patrick mu guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu, bahishuye ibitari bizwi ku rukundo rwabo birimo ko bwa mbere bahujwe n’umuhanuzi bakiri bato.

Rene Patrick mu isezerano rigaragaza ko yashimye ubwiza akanashima imico ya Tracy kuva mu buto kandi ibyabo byari byarateguwe yagize ati:”Wari ufite imyaka 7 mfite 13, umuntu nakwita umuhanuzi aradusezeranya atabizi akoresha rido arayikwambika turasezerana.”

Yongeraho ati:”Igituma ngiye gukoresha kino kimenyetso cy’uruziga rudahagarara ni uko wankunze ntacyo mfite uranyihanganira wemera amafuti yanjye nta yandi mahitamo ariho atari wowe kuri njye.”

Rene ati:”Iyi mpeta ni ikimenyetso gusa cy’urukundo rudahagarara rutagira imbibi, ndagukunda cyane kandi ndashaka buri umwe mu ijuru no mu isi kumenya ko uri uwanjye iteka.

Tracy Agasaro nawe yamuhamirije ko yanyuzwe amushima amuririmbira ati:”Uwo Imana yandemeye nshyize ibiganga byanjye mu byawe kuri ubu n’iteka ryose kandi ushyire icyizere cyawe muri njye.”

Akomeza agira ati:”Ko nzaba uwo wifuza naragusengeye kandi ndagutegereza nihanganye nu’bwo bose batazaba bahari nzaba mpari n’ubwo abandi batagushyigikira ngo bagutere umuhate njye nzabikora nzakubera umusego.”

Iri sezerano rya Tracy Agasaro na Rene Patrick rikaba ryarabaye iryo gusohoza ugushaka kw’Imana no kuzuza ibyo batangiye mu buto. Ubukwe bwabo bwabaye kuwa 04 Ukuboza 2021 nyuma y’uko Rene asabye akanakwa Tracy kuwa 27 Ugushyingo 2021.Tracy yambitswe impeta na Rene kuwa 17 Nyakanga 2020.

Tracy na Rene basezeranye nyuma y’uko bahujwe n’umuhanuzi mu buto bwabo
Ubukwe bwa Tracy na Rene bwarazwe n’ibyishimo ariko bishingiye ku kuririmba kuko bose bafite amajwi meza.

1.Prince Kid na Iradukunda Elsa

Inkuru y’urukundo rwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa niyo iza ku mwanya wa mbere mu nkuru z’urukundo ziryoshye kandi zimeze nka firime ndetse hari n’abazigereranyaga na Filime z’urukundo zakunzwe mu gihe cya cyera.

Umwe yagize ati’ Nyuma y’inkuru z’urukundo twakuze twumva, Romeo na Juliet, jack na rose ,ubu noneho natwe twagiriwe ubuntu bwo kwibonera inkuru y’urukundo tuzabwira abana bacu princekid and Elsa Ni Rwogeree

Prince Kid yatawe muri yombi umwaka ushize akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Nyuma y’uko atawe muri yombi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rugatangira iperereza kuri ibi byaha ndetse dosiye ye ikaregerwa Ubushinjacyaha, Iradukunda Elsa nawe yaciye inyuma ajya gukusanya inyandiko zizifashishwa nk’ibimenyetso byo gushinjura uyu musore bakundanaga mu buryo bw’ibanga.

Yanyuze muri bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bamusinyira impapuro z’uko ibyo byaha prince Kid atigeze abibakorera, yewe ashaka na Noteri aramusinyira.

Uku gushyashyana ashaka ibimenyetso bizashinjura Prince Kid mu butabera, kwafashwe nko kubangamira iperereza bituma nawe atabwa muri yombi aba yinjiye inzira y’ubutabera atyo.

Byibuza Iradukunda Elsa yamaze ibyumweru hafi bitatu imbere y’ubutabera aburana ibyaha yari akurikiranyweho byo kubangamira iperereza ku birego byashinjwaga Prince Kid.

Inkuru y’ifungwa ry’uyu mukobwa yazamuye amarangamutima kuri benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko nubwo yaba yarakoze ibyaha yabikoreshejwe n’urukundo.

Aha niho benshi batangiye gutegera iminsi Prince Kid bashaka kureba niba koko azamwitura urukundo amweretse.

Nyuma y’uko benshi babateze Iminsi bavuga ko urukundo rwabo rutazaramba nyuma baza guhamya isezerano

Ubwo Prince Kid yari amaze kurekurwa n’Urukiko agizwe umwere, benshi mu bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda batangiye kumuhanga amaso ngo barebe ko yibuka ineza yagiriwe na Iradukunda Elsa.

Aha benshi bavugaga ko nta yindi nyiturano ishoboka uretse kuba yamushaka akamugira umugore cyane ko hari haramaze kumenyekana amakuru y’uko bari bamaze igihe bakundana.

Gukundana kwabo ntabwo kwamamaye cyane kuko ari ibintu bagize ibanga cyane ko Prince Kid yari yarahaye akazi Iradukunda Elsa muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda, aha akaba yarahakoranaga n’abandi bakobwa bafite amakamba.

Byari bigoye ko hari uwamenya amakuru y’urukundo rwa Prince Kid na Iradukunda Elsa cyane ko inshuro nyinshi aho bagaragaraga mu ruhame babaga bari mu kazi.

Nyuma y’iminsi mike Prince Kid afunguwe rero, itangazamakuru ryaje kubaca iryera basohokanye mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, bati “Urukundo ni rwogere!”

Icyakora nubwo icyizere cyari kimaze kuzamuka urukundo rwabo ruhagaze neza, ababakurikira bari bagihanze amaso ubukwe bwabo.

Buri wese wazamuraga inkuru y’uko hategerejwe ubukwe bw’aba, yakiranwaga yombi ugasanga iyo ibaye intero y’umunsi nubwo ba nyirabwo bo babaga baryumyeho

Mu buryo bwatunguye benshi ku gicamunsi cyo ku wa 2 Werurwe 2023, inkuru zaturutse ku musozi wa Rusororo zihamya ko Prince Kid yahasezeraniye na Iradukunda Elsa.

Benshi batitaye ko zaba atari na zo bahise bakoma yombi impundu ziravuga ku mihanda y’imbuga nkoranyambaga.

Prince Kid na Iradukunda Elsa na bo ntabwo batumye amatsiko arushaho kwica abantu ahubwo mu minota mike bashyize hanze amafoto y’ubukwe bwabo maze inkuru iba impamo, impundu zivugira ukuri.


Biravugwa ko mu munsi irimbere bafitanye ubukwe bweruye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa