skol
fortebet

Inkuru irambuye kuri Operasiyo yo gutabwa muri yombi kwa Davis D , Kevin Kade na Thierry bacyekwaho gusambaya umwana uko yagenze

Yanditswe: Monday 26, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo abahanzi babariri babarizwa muri Incredible Records Davis D na Kevin Kade na gafotozi Habimana Thierry batawe muri yombi bakurikiranyweho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki 25 Mata 2021 ni bwo inkuru yasakaye mu bitangazamakuru ivuga ko Davis D na Kevin Kade hamwe n’ufotozi witwa Habimana Thierry batawe muri yombi bacyekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17

Nkuko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry yahamirije aya amakuru, avuga ko bafunze abantu batatu bakekwaho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Agira ati"Hafunzwe uwitwa Icyishaka David, Ngabo Richard, Habimana Thierry bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana".

Yavuze ko abatawe muri yombi, bafashwe mu matariki atandukanye. Yagize ati "Umwana yafatiwe kwa Habimana Thierry bari kumwe, abo bandi nabo bafashwe nyuma mu matariki ya 21 na 24 mata 2021".

Inkuri Irambuye ya Operasiyo yo guta muri yombi Davis, Kevin Kade na Habimana Thierry:

Tariki 18 Mata 2021, Kevin Kade yagiye kureba Davis D mu rugo aho atuye Kicukiro kugira ngo banoze umushinga w’indirimbo nshya bagomba gukorana.

Hari uruhande rutari rwashimye umushinga w’iyi ndirimbo, bitewe n’uko Davis D asanzwe afitanye indirimbo na Kevin Kade, uru ruhande rukifuza ko bombi batahita bongera gukorana indirimbo. Ariko umujyanama wabo arabyifuza cyane.

Kuri iyo tariki bahura, bombi ibitekerezo byarisukiranyaga ari nako bahuza imbaraga mu kwandika iyi ndirimbo, batekereza n’uko izakorwa muri studio.

Umukobwa twahaye izina rya ‘Sonia’ ari nawe bashinjwa gusambanya n’ubufatanyacyaha mu kumusambanya, yahamagaye ku murongo wa telefoni Kevin Kade amubwira ko ashaka kumusura mu rugo iwaho (Kevin Kade abana n’ababyeyi be) undi amubwira ko adahari yagiye kureba Davis D.

Sonia yabwiye Kevin Kade kumurangira neza aho bari, undi arabikora. Bidatinze, uyu mukobwa yahise abageraho arakomanga Kevin Kade amuha karibu bicara ku ibaraza.

Davis D wari mu nzu yarasohotse, ajya gusuhuza uyu mukobwa wari wabasuye. Uyu muhanzi bwari bwo bwa mbere abonye uyu mukobwa ari nabwo bahuye nk’uko uwaye amakuru dukesha InyaRwandaa abivuga.

Ati “Davis D yari ari mu nzu ye, Kevin Kade ajya kuvugana n’uwo mukobwa. Bicaye ku ibaraza kuko hari intebe. Kevin Kade yasezereye uwo mukobwa amubwira ko agiye gukomeza gukora indirimbo na Davis D.”

Uyu mukobwa yahise asezera Kevin Kade akomereza mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Habimana Thierry usanzwe ari umufotozi muri Kibondo Studio byabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Umuhazi Kevin Kade yavuze ko umwaka ushize aziranye na ’Sonia’ bahuriye kuri Instagram

Ibirori by’isabukuru byarangiye habura iminota micye ngo amasaha abantu bagomba kuba mu rugo agere. Uyu mukobwa usanzwe uziranyi na Habimana Thierry yaramweruriye amubwira ko nta tike afite yo gutaha mu rugo iwabo, Habimana amushyira mu mudoko ye baratahana aho atuye Rwarutabura i Nyamirambo. Barararanye.

Tariki 19 Mata 2021, Mu gitondo Gafotozi Habimana Thierry yarazindutse ategura ibikoresho birimo Camera ajya gufata amafoto mu muhango wo gushyingura Sebukwe w’umuhanzi Tom Close witabye Imana tariki 12 Mata 2021.

Habimana yasize uwo mukobwa mu nzu asiga amubwiye gutaha. Uyu mukobwa kuva mu ijoro rya tariki 18 Mata 2021, yari yakuyeho telefoni ye ngendanwa.

Habimana avuye ku kazi yagarutse mu rugo asanga wa mukobwa aracyari mu rugo. Uwaganiriye n’InyaRwanda dukessha aya makuru yavuze ko hari amakuru atemezwa neza ari muri dosiye, avuga ko uyu musore yahise ahamagara kuri telefoni Mubyara w’uyu mukobwa amubwira ko umukobwa wabo yaraye iwe baza kumufata, undi arabyanga.

Tariki 20 Mata 2021, umukobwa yongeye kurara kwa Habimana. Uwahaye amakuru yavuze ko hari amakuru bamenye y’uko uyu mukobwa yari amaze iminsi yarabuze iwabo baratangiye gushakisha ahantu hose.

Hifashishijwe sosiyete ya MTN igaragaza umuntu wa nyuma uyu mukobwa yavuganye nawe kuri telefoni basanga ari Kevin Kade atangira gushakishwa.
Abapolisi bagiye mu rugo rw’ababyeyi ba Kevin Kade basanga arahari, babwira umubyeyi ko bashaka umuhungu we kuko hari ibyo bashaka kumubaza.

Polisi ngo yageze kwa Kevin Kade idafite impapuro zibaha uburenganzira bwo kumuta muri yombi. Abapolisi bavuze mu izina umukobwa bashakisha Kevin Kade, avuga ko atamuzi. Bifashishije nimero y’uwo mukobwa Kevin Kade arayihamagara basanga amazina azwi ye atandukanye n’ayo Kevin Kade azi.

Kevin Kade yabwiwe ko uwo mukobwa yabuze, abazwa uko baziranyi. Uyu muhanzi yavuze ko hashize umwaka umwe aziranyi n’uyu mukobwa, kandi ko ari umwe mu bamubwira ko ari umufana we bahuriye ku rubuga rwa Instagram.

Uyu muhanzi yabwiye aba bapolisi ko hashize umwanya muto avuganye n’uyu mukobwa kuri telefoni y’undi muntu. Ngo ni ibisanzwe kuri uyu mukobwa gukoresha nimero z’abandi bantu mu gihe aziko ari mu makossa.

Abapolisi babwiye umubyeyi wa Kevin Kade ko bagiye kumujyana kugira ngo abafashe gushakisha uyu mukobwa kugeza bamugezeho.

Kevin yabwiwe guhamagara ashuka uyu mukobwa ko ashaka ko babonana bakajyana ahantu mu birori, undi arabyemera.

Kevin yagiye avugana kuri telefoni n’uyu mukobwa kugeza bamugezeho Rwarutabura kwa Habimana Thierry, basanga ngo bararyamanye. Hari hafi saa yine n’igice z’ijoro.

Abapolisi bahise bata muri yombi Habimana Thierry, bahamagara kuri telefoni Se [Ni Umucamanza] wa Kevin Kade bamubwira ko umuhungu we nawe bamujyanye kugira ngo bagire ibyo bamubaza.

Ati “Baramuhamagaye baramubwira ati ‘Umusore tumugezeho ariko n’umuhungu wawe turacyamucyeneye hari ibyo agomba gusubiza.”

Habimana Thierry na Kevin Kade bahise bafungwa bahatwa ibibazo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021
Buri wese yarabajijwe akorerwa dosiye. Kevin Kade yabwiwe ko umukobwa yavuze ko nawe baryamanye, aratungurwa
Davis D yatawe muri yombi atarasoza ikiganiro yagiranaga na Ally Soudy bifashishije Instagram

Uyu muhanzi yisobanuye avuga ko ibyo umukobwa avuga amushyera, kuko yamusanze kwa Davis D bakaganiraho iminota micye agakomeza urugendo.

Muri ako kanya, Kevin Kade na Habimana Thierry bahise bajyanwa gupimwa kuri Rwanda Forensic Laboratory (RFL) itanga serivisi z’ibimenyetso byifashisha ubuhanga n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.

Kevin Kade yabwiwe ati “Umukobwa yaravuze ngo yagusanze kwa Davis D mujya mu nzu ye muraryamana uramurongora.”
Uyu muhanzi yakomeje gushimangira ko nta gihe yamaranye n’uyu mukobwa, kuko yamubwiye ko bari mu kazi agahita agenda.
Ati “Ntabwo twaryamanye. Sinzi ko yanabibabwiye, cyaba ari ikinyoma. Cyane ko nta mufite hafi yanjye ngo abishinje. Yaranabivuze yaba yarambeshye. Kuko na Davis D mwamubaza.”

Umutangabuhamya Davis D: Kevin Kade yabwiye Abapolisi ko Davis D azi neza uko ibintu byose byagenze bityo ko nawe yakwifashishwa akagaragaza ukuri.
Mu makuru dukesha InyaRwanda yaganiriye n’uwatanze amakuru yavuze ko bitewe n’imbaraga za Nyirarume w’uyu mukobwa [Ni umupolisi mu Mujyi wa Kigali], Davis D yisanze imbere y’inkuta.

Yavuze ko Davis D yafashwe saa yine n’igice z’ijoro zo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, ari mu kiganiro na Ally Soudy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hifashishijwe urubuga rwa Instagram.

Bamwe mu bakozi ba RIB binjiye mu nzu iho Davis D yari ari bavuga ko ari abaturanyi be. Umwana ubana na Davis D ababwira ko ari mu kiganiro.
Abakozi ba RIB bicaye hafi iminota 30’ bategereje Davis D barambiwe bahamagara Polisi ibafasha kumuta muri yombi.

Davis D yari yabanje kwanga gusohoka mu nzu, avuga ko atazi aho bamujyanye kandi ko bakabaye baramutumyeho aho kugira ngo bamufate mu ijoro.
Ngo Abapolisi ntibaretse asoza ikiganiro, bamusabye kubihagarika akabitaba.

Davis D akimara gufatwa yavuze ko nta kintu ashobora kuvuga atabonye umunyamategeko we. Arabazwa kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021.

Amakuru yavuze ko mu byo yamenye ari uko uyu mukobwa arengeje imyaka 17 kandi ko ‘kwiruka mu bahanzi ari ibintu bye’.

Abafashwe Davis D, Kevin Kaden a Habimana Thierry bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Ibitekerezo

  • Murakoze cyane, njye ndumva uyumukobwa asanzwe atitwara neza, gs ndumva aba bahanzi barenga raise kk nubusanzwe ntafite imico myiza kd ikigaragara Niko uyumukobwa arengeje imyaka bavuga gs ubutabera buzarebe kumpande zombi.

    Murakoze cyane, njye ndumva uyumukobwa asanzwe atitwara neza, gs ndumva aba bahanzi barenga raise kk nubusanzwe ntafite imico myiza kd ikigaragara Niko uyumukobwa arengeje imyaka bavuga gs ubutabera buzarebe kumpande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa