skol
fortebet

Inteko y’Umuco yatanze ibihembo byitiriwe Nyirarumaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Apr 2021

Sponsored Ad

Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi n’Umuco, CNRU (Rwanda National Commission for UNESCO), yatanze ibihembo byiswe ‘Nyirarumaga Award’ hagamijwe gushimira byihariye abasizi n’abatahira.

Sponsored Ad

Ibi bihembo byatanzwe mu mpera z’iki Cyumweru mu muhango wabereye kuri Radio na Televiziyo Isango Star mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira cya Covid-19. Byatanzwe mu rwego kubungabunga ubusizi no gusigasira umurage wabwo.

Buri tariki 21 Werurwe buri mwaka hizihizwa umunsi w’Ubusizi washyizweho n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi. Muri uyu mwaka aya marushanwa yari yubakiye ku nsanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’ubusizi muri iki gihe cyo guhangana na Covid-19.

Hahembwe ibitangazamakuru, abakora imivugo n’abasizi. Ibitangazamakuru byahize ibindi mu guteza imbere Umuco ni Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yatoranyijwe kubera ibiganiro byayo biha umwanya umuco Nyarwanda hakaba hanaganirwamo n’ubusizi.

Hari kandi Isango Star yatoranyijwe kubera igitaramo cyayo giha umwanya ugaragara ubuvanganzo nyarwanda ariko cyane ubusizi nyarwanda igatumiramo abasizi, abatahira n’abandi bahugukiwe abasizi.


Ndetse na Radio Huguka yatoranyijwe kubera ibiganiro igira bivuga ku muco n’amateka, ikaba ijya ivuga ku busizi nyarwanda. Igitaramo cyayo, inagisakaza ku maradiyo Isango, Ishingiro n’Izuba.

Abahize abandi mu marushanwa y’imivugo ni Sabayesu Emerson [Ufite umuvugo yise Mufate Ingabo turugarijwe], Nikuze Ishimwe Adeline [Afite umuvugo yise Nkubaze nibaza], Muhirwa Terance [Umuvugo we yawise Kabutindi] na Maniraguha Maurice [Ufite umuvugo yise Inka ya Rugambwa].

Muhorakeye Viviane, Tuyishimire Theonille na Niyonagize Fulgence bahize abandi mu cyiciro mu marushanwa y’ikinamico zanditse naho Mugeni Aimee, Twagirayezu Evaritse na Karinda Isaie bahize abandi mu marushanwa y’ikinamico mu majwi.

Abatsinze bahawe ibihembo by’amafaranga n’ikimenyetso cy’ishusho y’urugo rw’inteko y’abasizi. Ibi bihembo byatanzwe hazirikanwa Nyirarumaga watangije umuco w’ubusizi ku ngoma y’Umwami Ruganzu Ndoli. ‘Nyirarumaga’ afatwa nka nyirakuruza w’abasizi bo mu Rwanda.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa