skol
fortebet

Intore Massamba wari mu Nkotanyi yavuze uko bafashe Kigali

Yanditswe: Tuesday 13, Apr 2021

Sponsored Ad

Intore Masamba waruri muri bamwe basusurutsaga Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu , yatangaje ko ubwo binjiraga mu Rwanda bakagera i Kigali basanze igihugu cy’isezerano babwirwaga kitakibaho ahubwo cyuzuye imirambo gusa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yavuze ku ngamba bari bafite nk’abasirikare ubwo bari mu myiteguro yo kubohora igihugu cyari mu icuraburindi.

Yagize ati “ mu gitamaduni habagamo indirimbo nyinshi cyane, iziduha morale, uburyo ibibazo byatumye abanyarwanda bashaka kurwanira igihugu cyabo(…) ndibuka nkora imyitozo yanjye ninjye wari ushinzwe gutera indirimbo(Ossi Morale), nabashyiraga hariya bose nkabaririmbisha uko nshaka, ndibuka twageraga n’igihe cyo guteka kuko buri wese yagombaga kugira umwanya we bakavuga ngo uko nabaririmbishije neza njye sinjyeyo barabinkorera.”

“Muri iyi minisi abantu barampamagara bakambwira ngo indirimbo zawe zaradufashije cyane, twazumvaga muri Muhabura, indirimbo zawe nizo zatunmye dutabara, nizo zatumye muri iyi minsi mpagaze bwuma, ndi afande, narazumvise zimpa imbaraga."

Muri icyo gihe ngo bumvaga bagomba gukora nk’ibyo babonaga muri filime ariko bakabohora igihugu cyababyaye.

Ati“Abasore twese twari twarabaye nka Rambo, twakundaga kureba za filime tukavuga ngo tuzarasana nka Rambo tujye gushaka igihugu cyacu, ariko ukuri kwari ku ruganmba ni ukundi ariko twese twumvaga dufite imbaraga tugomba kuzajya dukora nk’ibyo twabonye muri filime, nta ntambara twari tuzi, nta n’iyo twigeze tujyamo.

Ntazibagirwa ishusho yinjira mu gihugu kuko basanze gisa nabi cyuzuye imirambo kandi bari barabwiwe ko ari igihugu gitemba amata n’ubuki, ari umuvandimwe w’ijuru.

Ati“Njye mfite urwibutso rubi cyane, kumva u Rwanda rutemba Amata n’ubuki, batubwira ko ruva inda imwe n’ijuru nyuma nkarwinjiramo mbona imirambo ahantu hose, u Rwanda rwapfuye, u Rwanda rutariho nkavuga nti ubu koko nibyo Imana yatugeneye.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’ibyo yabonye ubwo bari bageze mu Rwanda byatumye ahimba indirimbo yitwa "Amarira", yatangiye guhimba ubwo bari bageze ku Murindi wa Byumba ubwo Jenoside yari yatangiye, ikubiyemo ibyo yagiye abona mu nzira banyuzemo zose, amaraso atemba, imirambo iri hose.

Ubwo binjiraga muri Kigali bavuye i Byumba hari aho bageze imirambo ikazajya imanuka mu misozi yikubita mu modoka bari barimo hari n’uwikubise imbere ku kirahure cy’imodoka gihita cyuzura amaraso ku buryo no kureba imbere bitashobokaga.

Bageze Kigali nabwo baratesetse cyane kuko basanze inzu nyinshi zitezemo ibisasu ku buryo winjiragamo utabizi bikaguturikana, byaje gusaba ko bitabaza imbwa.

Ati“harimo n’ubugome, buriya amazu menshi yo muri Kigali hari hatezemo ibisasu. Twasanze inzu zirimo ubusa wakinjira mu nzu waba warangaye gato hari umuntu wagutanze ukumva igisasu kiramuturikanye, umuntu atwigisha ubwenge ati ntabwo muri burare munsi y’ibiti(…) hari imbwa nyinshi cyane zariye imirambo zahaze, ati mujye mufata inyama mwohereze mu nzu imbwa igende ikurikiye n’idaturika iyo nzu iraba ari nzima.”

“Nabikoze nk’inshuro zigera kuri 3 ariko inzu nk’ebyiri zose zaraturikaga. Wagira utya uri muri Salon muri ako kababaro ukumva kiraturutse umwana akuguyeho, yarapfuye nabi, yarashonje, igihugu cyarapfuye ubu cyarazutse.”

Yavuze ko Kigali muri 1994 kimwe n’igihugu cyose bitari biriho nta kintu na kimwe cyari gifite ubuzima kugeza n’aho ibicu byari umukara.

Yasabye umuntu wese ufite ingengabitekerezo yo guhakana no gupfobya Jenoside akwiye kubyihorera kuko ntacyo byamurira kuko ibyabaye byabaye Isi yose ireba ahubwo asaba abanyarwanda bose gufatanya kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa