skol
fortebet

Irebere ubwiza bw’Abakobwa bahatanira ikamba rya MIss France 2016

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Irushanwa ry’ubwiza ryo gutora Nyampinga w’u Bufaransa, rirakataje ari nako aba bakobwo bose bacungiye umutekano kuri hoteli bacumbikiwemo, ku rwego rwo hejuru kuburyo buri mukobwa aherekezwa n’umusilikare cyangwa se umupolisi iyo avuga ko hari aho agiye.
Muri uyu mwaka wa 2016, ikamba rihataniwe n’abakobwa 30 bo mu bice bitandukanye by’u Bufaransa.Aba bakobwa bajyanwe mu mwiherero mu Mujyi wa Montpellier aho bazava kuwa 15 Ukuboza 2016 Itangazamakuru ryo mu gihugu cy’u Bufaransa rivuga ko (...)

Sponsored Ad

Irushanwa ry’ubwiza ryo gutora Nyampinga w’u Bufaransa, rirakataje ari nako aba bakobwo bose bacungiye umutekano kuri hoteli bacumbikiwemo, ku rwego rwo hejuru kuburyo buri mukobwa aherekezwa n’umusilikare cyangwa se umupolisi iyo avuga ko hari aho agiye.

Muri uyu mwaka wa 2016, ikamba rihataniwe n’abakobwa 30 bo mu bice bitandukanye by’u Bufaransa.Aba bakobwa bajyanwe mu mwiherero mu Mujyi wa Montpellier aho bazava kuwa 15 Ukuboza 2016

Umushahara w’ama-euros 3,000 buri kwezi.

Itangazamakuru ryo mu gihugu cy’u Bufaransa rivuga ko umutekano wa Banyampinga wakajijwe cyane kugirango birinde icyahungabanya umutekano w’irushanwa. Sylvie Tellier wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2002, akaba n’umwe mu bari gutegura iri rushanwa yavuze ko kurinda umutekano w’aba bakobwa bose 30 bagamije ko mu birori byabo ntakidobya izazamo.

Uzatorwa azahabwa ama-euros 100,000

Irushanwa rya Nyampinga w’u Bufaransa ryatangijwe mu mwaka wa 1920, ubu ikamba rifitwe n’umukobwa witwa Iris Mittenaere watowe kuwa 19 Ukuboza 2015. Kuwa 17 Ukuboza 2016, nibwo ibirori bizabera mu nzu mberabyombi ya Zénith de Montpellier ari nabwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Miss France 2016.

Amafoto yerekana abakobwa bahatanira ikamba rya Miss France 2016.


















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa