skol
fortebet

Ishimwe Adelaide witabiriye Miss Rwanda yerekeje mu itangazamakuru

Yanditswe: Wednesday 26, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishimwe Muhayimpundu Adelaide witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara yerekeje mu mwuga w’itangazamakuru ry’Imikino.

Sponsored Ad

Ku wa 25 Ukwakira 2022 nibwo Radio10 na TV10 berekanye umunyamakuru mushya w’imikino ari we Ishimwe Adelaide.

Ubwo yiyamamazaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, Ishimwe yabwiye Igihe ko aramutse yegukanye ikamba yakoresha ijwi abonye mu kuvuganira siporo y’abagore by’umwihariko umupira w’amaguru.

Yavugaga ko irushanwa rya Miss Rwanda yifuza ko ryamubera ikiraro cyatuma agera ku nzozi zo kuvugira ruhago y’abagore we ahamya ko ikibura byinshi kugira ngo itere imbere ndetse iteze imbere abayikora.

Nyuma yo kudahirwa, Ishimwe ntiyigeze areka umushinga we. Yavuze ko agiye kugerageza kuwukomereza ku ndangururamajwi za Radio10 na TV10 aho agiye kujya akora nk’umunyamakuru w’imikino.

Yagize ati "Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Ninjiye mu itangazamakuru ry’imikino kandi nibaza ko noneho ngiye kubona amahirwe yo kuzamura ijwi ryanjye mvugira umupira w’abagore nubwo ku rundi ruhande ubu nzajya nanatangaza amakuru muri rusange.”

Uyu mukobwa usanzwe ukunda umupira w’amaguru akaba umufana wihebeye Chelsea FC mu Bwongereza, yavuze ko aya ari andi mahirwe yo gutanga umusanzu we mu iterambere rya siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa