skol
fortebet

Isomere Ubuhamya butangaje bwa Mel B wahoze aririmba mu itsinda rya Spice Girls

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017

Sponsored Ad

Melanie Brown ni umwe mu bakobwa 5 bari bagize itsinda rya Spice Girl, yanamenyekanye nk’umukemurampaka mu irushanwa rya America’s Got Talent. Muri iyi minsi hari ubuhamya yashyize ahagaragara bujyanye n’ubuzima yari abayemo n’umugabo we Stephen Belafonte.
Mel B na Stefen Belafonte, umugabo batandukanye bamaranye Imyaka isaga 9
Kugeza ubu Mel B afite abana 3 yabyaye ku bagabo 3 batandukanye, muri bose uwo bamaranye igihe kinini kurusha abandi ni uyu Stephen Belafonte kuko bari bamaranye (...)

Sponsored Ad

Melanie Brown ni umwe mu bakobwa 5 bari bagize itsinda rya Spice Girl, yanamenyekanye nk’umukemurampaka mu irushanwa rya America’s Got Talent. Muri iyi minsi hari ubuhamya yashyize ahagaragara bujyanye n’ubuzima yari abayemo n’umugabo we Stephen Belafonte.


Mel B na Stefen Belafonte, umugabo batandukanye bamaranye Imyaka isaga 9

Kugeza ubu Mel B afite abana 3 yabyaye ku bagabo 3 batandukanye, muri bose uwo bamaranye igihe kinini kurusha abandi ni uyu Stephen Belafonte kuko bari bamaranye imyaka 9. Mu kwezi gushize kwa Werurwe nibwo Mel B yanditse asaba gatanya, ndetse urukiko rwabaye rumwemereye guhabwa ubwishingizi bubuza Stephen Belafonte kumwegera we n’umuryango we. Mu kwisobanura avuga impamvu zituma ashaka gatanya, yahishuye byinshi bitangaje abantu batari bazi kuri we.

Umugabo we yazanaga undi mugore mu buriri bakaba batatu
Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina iba hagati y’abashakanye ari babiri ariko Mel B avuga ko umugabo we yazanaga abandi bagore bakaba 3 mu buriri (threesome), ibi ngo yabyemeraga kubera kugira ubwoba kuko uyu mugabo yari yaramubwiye ko yamufashe amashusho y’urukozasoni (sextape) ku buryo yayashyira mu itangazamakuru bikangiza umwuga we, yanamubwiraga ko aya mashusho yayashyikiriza inzego zishinzwe uburenganzira bw’abana hanyuma bakamwambura abana be.

Mel B afite abana 3, umwe muri bo ari nawe muto niwe babyaranye na Stefen Belafonte

Stefen Belafonte yaramufuhiraga cyane bigatuma amukubita ubutitsa
Mu buzima bugaragara inyuma bw’ibyamamare biragoye kuba wakwemera ko abagore bakomeye banafite amafaranga bakubitwa ibi dusanzwe twumva mu ngo z’abantu baciriritse. Mel B avuga ko umugabo we yamuhondaguraga, agatanga urugero rw’igihe yagombaga gukorana na Usher, umugabo we agafuha cyane yataha akamukubita agakomereka iminwa. Ibi byose avuga ko byabaga imbogamizi ku kazi ke ka buri munsi kuri televiziyo aho yagiraga ipfunwe ryo kujya mu bantu afite ibikomere.
Umugabo we yateye umukozi wo mu rugo inda, amutegeka ko atagomba kumwirukana.

Mu birego yatanze asaba gutandukana n’umugabo, Mel B yanavuze ko umugabo we yateye umukozi wo mu rugo inda agahita amutegeka kutamwirukana ahubwo ko bagomba kubana mu nzu uko ari 3. Yagerageje kwirukana uyu mukozi umugabo we ahita amubwira ko agiye gushyira hanze amashusho ye y’urukozasoni, gusa ngo yaje gutegeka n’uyu mukozi wo mu rugo gukuramo iyo nda, amwishyura ibihumbi 300.000 by’amadolari akuye ku mafaranga ya Mel B.

TMZ ivuga ko Mel B yagerageje kwiyahura muri 2014 Imana ikinga akaboko
Kubera ubuzima bubi avuga ko yatewe n’umugabo, Mel B ngo yanyoye icupa ryose rya ’aspirin’ ashaka kwiyahura ariko ntiyapfa, igihe yumvaga arembye yashatse guhamagara ubutabazi ngo abaganga baze bamuvure atarashiramo umwuka ariko umugabo we ahita amukingiranira mu byumba amucyurira ko n’ubundi yashakaga gupfa.

Ibi byose Mel B abyongeraho ko yagerageje kenshi gutandukana n’uyu mugabo ariko akamubwira ko naramuka abigerageje azasohora amashusho yose yari yarafashe rwihishwa bari mu buriri n’abandi bagore batandukanye umugabo we yabaga yazanye, akanamubwira ko azamwicira umwuga mu buryo bushoboka bwose ndetse agakora uko ashoboye inkiko zikamutandukanya n’abana be. Uyu mugabo kandi ngo anatunze imbunda mu rugo. Akimara gushyikiriza urukiko ibi birego byose, rwahise rutegeka uyu mugabo gupakira ibye byose akava mu nzu ya Mel B ndetse akaba atemerewe kumwegera hamwe n’abana be uko ari 3 harimo umwe babyaranye w’imyaka 5.

Nyuma y’uko aya makuru agiye ku mugaragaro kandi abantu bagera kuri 20 bamaze gutanga ikirego bavuga ko bahawe akazi bakaryamana na Mel B n’umugabo we ari 3 (threesome) bakaba batinya ko uyu mugabo yazashyira ku karubanda amashusho y’ibi bikorwa yafataga rwihishwa. Mel B kandi yamaze kubona abatangabuhamya bavuga ko bamubonanye ibikomere byo gukubitwa, gusa ngo Mel B igihe byabaga iyo yabazwaga niba adahohoterwa mu rugo yabihakanaga yivuye inyuma kuko yabaga atinya ko umugabo we yamwica cyangwa akica incuti cyangwa abo mu muryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa