skol
fortebet

Itsinda rya Ghetto Kids ryibutse umwana bivugwa ko yatanzwe na Eddy Kenzo

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Itsinda ry’abana b’ababyinnyi bazwi nka Getto Kids ryamenyekanye kubera indirimbo “Stya Loss” ya Eddy Kenzo bagaragayemo, bibutse mugenzi wabo wabavuyemo mu mwaka ushize.
Alex Ssempijja yitabye Imana mu mpera z’umwaka wa 2015. Igitambo cya misa cyo kumusabira cyabereye mu rusengero rwa St Agnes kuwa 30 ugushyingo uyu mwaka, mu gace ka Makindye. Mu kumwibuka bagarutse kumurava n’umuhate yagiraga akiri ku isi banavuga ko yari umwana w’imico mwiza.
Nyuma yo kuva ku rusengero, imiryango n’inshuti (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’abana b’ababyinnyi bazwi nka Getto Kids ryamenyekanye kubera indirimbo “Stya Loss” ya Eddy Kenzo bagaragayemo, bibutse mugenzi wabo wabavuyemo mu mwaka ushize.

Alex Ssempijja yitabye Imana mu mpera z’umwaka wa 2015. Igitambo cya misa cyo kumusabira cyabereye mu rusengero rwa St Agnes kuwa 30 ugushyingo uyu mwaka, mu gace ka Makindye. Mu kumwibuka bagarutse kumurava n’umuhate yagiraga akiri ku isi banavuga ko yari umwana w’imico mwiza.

Nyuma yo kuva ku rusengero, imiryango n’inshuti z’iri tsinda berekeje mu cyaro cya Kibibi bifatanya n’abasigaye. Umuyobozi w’iryo tsinda yavuze ko bitaboroheye kumva ko umwaka ushize batari kumwe na mugenzi wabo.

Yagize ati "Nsinshobora kwiyumvisha ko umwaka ushize tutarikumwe nawe, Uzahora mu mitima yacu ndetse no mu masengesho yacu ya buri munsi. Ruhukira mu mahoro muvandimwe wacu."

Ssempijja w’imyaka 13 y’amavuko yapfuye kuwa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo azize impanuka y’igare.

Alex Ssempinjja yari umwe mu bagize itsinda ry’ababyinnyi rya ‘Ghetto Kids’

Muri Nyakanga 2014 itsinda ry’abana babyinnye muri ‘Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo bagiranye ikiganiro n’Umunyamerika Ellen DeGeneres. Icyo gihe Alex yavuze ko inzozi ze ari ukuzavana nyina mu bukene akoresheje impano yo kubyina.

Urupfu rw’uyu mwana ntirwavuzweho rumwe, benshi bemezaga ko yatanzweho igitambo na Eddy Kenzo kugirango akomeza akundwe mu bihangano bye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa