skol
fortebet

Itsinda rya Kigali Boss Babes ryatagiye gucikamo ibice

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu itsinda ryashinzwe n’abagore bivugwa ko batunze agatubutse “Kigali Boss Babes” , biravugwa ko ryatangiye gucikamo ibice ndetse Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari umwe mu barigize yamaze kurivamo.

Sponsored Ad

Iri tsinda ryashinzwe muri Mata 2023 igizwe na Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Alliah Cool bivugwa ko ariwe uyihagarariye, Alice La Boss uheruka kwinjizwamo ndetse na Isimbi Model babisikanye we asohokamo ndetse amakuru avuga ko yaje ari umusimbura we.

Amakuru avuga ko Isimbi Model amaze iminsi avuye muri iri tsinda, kubera inshingano afite cyane z’urugo cyane ko bagenzi be nta n’umwe muri bo ubana n’umugabo ariko hakiyongeraho n’ikindi cy’uko imikorere y’aba bagore yabonye atabasha kugendana na yo agahitamo gukuramo ake.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Amaze iminsi avuyemo, hari izindi nshingano yagize zitamwemerera kugaragara mu bikorwa bya bagenzi be cyane cyane izijyanye no kwita ku rugo rwe.”

Yakomeje ati “Ikindi cyamugoye, bagenzi be bashaka gutwika [kwigaragaza cyane mu bikorwa bitandukanye] kandi we ntabwo byamukundira bitewe n’ubuzima bwe bwite. Ni n’umukirisitu ubarizwa mu Muryango Women Foundation Ministries no mu Itorero Noble Family Church, riyoborwa na Apôtre Alice Mignone Kabera, bityo yasanze hari ibikorwa bimwe bya Kigali Boss Babes byagongana n’imyizerere ye.’’

Hari andi makuru avuga ko hari n’ibindi bibazo Isimbi Model yagiranye na bagenzi be, ahitamo aho kwiteranya na bo kubavamo bakajya bakorana rimwe na rimwe byabaye ngombwa ariko atari buri gihe.

Isimbi Model amaze iminsi atagaragara mu bikorwa biheruka bya Kigali Boss Babes uhereye kuri ‘Rayon Day’ ubwo bagenzi be bahabwaga ikaze muri Rayon Sports, igitaramo cya Ally Soudy n’igitaramo gitangiza Giants of Africa Festival cyabaye ku Cyumweru, tariki 13 Kanama 2023, cyaririmbyemo Diamond.

Aheruka kugaragara ari kumwe na bagenzi be ubwo bajyanaga gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe mu gihugu muri Gicurasi uyu mwaka ndetse n’ikiganiro bagiriye kuri Kiss Fm mu mpera za Mata.

No mu biganiro batanga muri iyi minsi mu itangazamakuru ntabwo aba ahari.

Ku rubuga rwa Instagram rwa Kigali Boss Babes uyu mugore yakuwe mu bagize iri tsinda, gusa bagenzi be bakomeje kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko amakuru ahari avuga ko mu gihe bazaba bafite ibikorwa byo gufasha n’ibindi yumva bimubohokeye bitari ibyo kwiruka mu kateye kose, azajya yifatanya na bo nta kabuza.

“Kigali Boss Babes” barateganya gutangiza ibiganiro bica kuri televiziyo bivuga ku buzima bwite bwabo bizwi nka ‘Reality TV Show’, nk’umwe mu mushinga wabo wa mbere nyuma yo kwishyira hamwe.

Iki kiganiro bateganya gutangiriraho bacyise “Kigali Lifestyle” kizaba kigaruka ku buzima bwa Kigali. Baheruka kubwira Kiss FM ko mu kiganiro cya mbere bazatangiriraho harimo ibintu bizaba bireba abantu bakuru barengeje imyaka 18.

Mu bizaba bigize iki kiganiro harimo ubuzima bw’Abanya-Kigali, ibikorwa bitandukanye, imibanire yabo, ibirori, ibikorwa byo gufasha, abantu bahuye nabo, aho basohokeye n’ibindi. Aba bagore bemeza ko muri iki kiganiro ari bo bazaba bagaragara cyane. Bavuga ko iki kiganiro kizaba gifite ibice bitandukanye.


Isimbi Model yakuwe ku rutondo rw’abagize Kigali Boss Babes

Isimbi Model ubundi yabaga ari kumwe na bagenzi be ariko ubu ntabwo akigaragara muri bo. Aha ni mu gitaramo Ally Soudy aheruka gukora abandi bari baserutse we adahari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa