skol
fortebet

Hahishuwe ibisabwa kugira ngo wakirwe muri Kigali Boss Babes yabiciye i Kigali

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ‘Kigali Boss Babes’ rivugisha abatari bacye i Kigali riherutse no kwakira umunyamuryango mushya Alice La Boss, batangaje bimwe mu byo bagenderaho bakira umuyoboke mushya.

Sponsored Ad

Alliah Cool ubwo yari mu gitaramo Ally Soudy & Friends Live Show cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro rya tariki 5 Kanama 2023 yagarutse kuri iri tsinda.

Ati “Kugira ngo ujye muri ‘Kigali Boss Babes’ bigusaba ibintu byinshi birimo kuba uri inshuti yacu, wumva neza ibyo dukora cyangwa tubamo kuko ushobora kuza ntujyane natwe ukabihirwa cyangwa se twe ukatubihiriza.”

“Ikindi bisaba kuba wemera ko bimwe mu bibera mu buzima bwawe bijya hanze kuko hari ikiganiro cy’amashusho (Reality Show) turi gutegura kizaba kirimo icyo gice, icya nyuma bisaba kuba uhagaze neza ku mufuka (ufite amafaranga).”

Iri tsinda riherutse kwakira Ishimwe Alicia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Alice La Boss, uyu akaba umukobwa usanzwe ari inshuti ya hafi y’abagize Kigali Boss Babes ndetse akaba ari na we ugaragara muri filime Alliah Cool yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ishimwe Alicia asanze muri iri tsinda abarimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa