skol
fortebet

Jane Marczewski wakoze ku mitima y’abenshi yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 22, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamiderikakazi Jane Marczewski wamamaye ku izina rya Nightbirde ubwo yakoraga ku mitima ya benshi mu irushanwa America’s Got Talent bikamwongerera igikundiro, yitabye Imana azize Cancer.
Inkuru y’urupfu rwa Jane Marczewski witabye Imana ku myaka 31 ,yamenyekanye ku wa Gatandatu nyuma y’imyaka ine yari ishize ahanganye n’indwara ya Cancer.
Umuryango mugari wa America’s Got Talent wavuze ko ‘ijwi ryawe, inkuru yawe n’ubutumwa bwawe bwakoze kuri miliyoni y’abantu’. Bavuga ko bazahora (...)

Sponsored Ad

Umunyamiderikakazi Jane Marczewski wamamaye ku izina rya Nightbirde ubwo yakoraga ku mitima ya benshi mu irushanwa America’s Got Talent bikamwongerera igikundiro, yitabye Imana azize Cancer.

Inkuru y’urupfu rwa Jane Marczewski witabye Imana ku myaka 31 ,yamenyekanye ku wa Gatandatu nyuma y’imyaka ine yari ishize ahanganye n’indwara ya Cancer.

Umuryango mugari wa America’s Got Talent wavuze ko ‘ijwi ryawe, inkuru yawe n’ubutumwa bwawe bwakoze kuri miliyoni y’abantu’. Bavuga ko bazahora bamwibuka kandi bazirikana ibihe byiza bagiranye.

Umuryango wa Nightbride wavuze ko uri n’umubabaro wo gutangaza urupfu rw’umwana wabo. Bavuga ko umwana wabo yagize igikundiro cyihariye, ubwo yaririmbaga indirimbo ‘It’s Ok’ mu irushanwa America’s Got Talent agakora ku mitima ya benshi.

Muri iyi ndirimbo, uyu mukobwa yumvikanishamo ubutumwa bw’icyizere no kudacika intege.

Mu nyandiko umuryango we wahaye ikinyamakuru USA Today kuri uyu wa Mbere, uvugamo ko ‘Mwebwe mwese mwamumenye, yabayeho nk’uberaho abandi mu bumuntu butangaje. Buri gihe yahoraga atera urwenya abandi n’ubwo yaba ari kwivuga. Ubuzima yabayeho ni impano y’uruhererekane yaduhaye, binyuze mu muziki n’imbaraga yakuye muri Yesu Kristo’.

Muri Kanama 2021, nibwo uyu mukobwa yatangaje ko yikuye mu irushanwa kubera ikibazo cya Cancer. Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko byari iby’agaciro kanini kuri we kwitabira America’s Got Talent kuko ‘inzozi zabaye impano’.

Yavuze ko intimba yari amaranye iminsi, ‘yahindutse ubwiza’ bwatumye abantu ku Isi yose bafunguka amaso mu buryo bwagutse.

Mu ntangiriro za 2021, nibwo uyu mukobwa yahatanye muri America’s Got Talent. Ubwo yari imbere y’akanama nkemurampaka n’abafana, yavuze ko afite amahirwe yo kubaho angana na 2% kuko Cancer yari yamaze kugera mu bice byinshi by’umubiri we nk’ibihaha, umwijima n’ahandi.

Marczewski yavugaga ko kuri we 2% gahagije. Ndetse akifuza ko abantu bamenya amahirwe Imana yamuhaye yo gukomeza kubaho.

Amashusho ye amugaragaza yitabiriye America’s Got Talent yasohotse ku wa 9 Kamena 2021, amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 39. Aherekejwe n’ibitekerezo birenga ibihumbi 64

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa