skol
fortebet

Jay Polly yataye umugore we ajya kwikodeshereza nyuma yo kuva muri gereza

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

Nubwo yatangaje ko biyunze,Jay Polly ntabwo akibana n’umugore we Uwimbabazi Sharifa nyuma yo kuva muri gereza kuko yagiye kwishakira indi inzu abamo wenyine.

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi 5 afunzwe azira gukubita umugore we akanamukura amenyo,Jay Polly yavuye muri gereza kuwa 01 Mutarama 2019 ariko biravugwa ko atabana n’umugore we mu nzu imwe.

Jay Polly akiva muri gereza,yakiriwe n’abantu benshi barimo inshuti ze zamuherekeje zikamugeza iwe.

Umwe mu baherekeje Jay Polly asubira mu rugo yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rwdukesha iyi nkuru ko akigera kwa Sharifa bahise bashaka kurwana barakiza.

Uyu muntu utarashatse ko amazina ye atangazwa, yahamije ko “ikibazo cyaturutse ku mugore, wabonaga yiyenza kuri Jay Polly, amutuka, amubwira amagambo mabi ku buryo bashatse kurwana turabakiza”.

Jay Polly ngo yahise ajya kwishinganisha mu nzego z’umutekano azimenyesha uko ibintu bihagaze.

Nyuma y’igitaramo cyo kwakira Jay Polly cyabereye muri Wakanda, kirangiye Jay Polly yahise ajya gucumbika kuri Orient Park Hotel i Nyarutarama.

Ibitekerezo

  • Nyamara iyo bahararanye,muravuga ngo "bari mu rukundo".Nyamara ikibahuza ari sex gusa.Bigeraho bagatandukana.Niko aba Stars bakora.Bali mu bantu bababaza Imana yacu.
    Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa