skol
fortebet

Jay z yibasiye Chriss Brown amwibutsa ko yahombye urukundo rwa Rihanna

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Jay Z na Dj Khalid ndetse nibindi byamamare basohoye indirimbo nsha “God Did” maze yibasiramo Chris Brown amwibutsa ko yahombye Rihanna.

Sponsored Ad

Umuraperi mu njyana ya Hip Hop ndetse na Rap ukunzwe nabatari bake uzwi ku izina rya Jay Z yongeye kuvugwa cyane nyuma yaho asohoreye indirimbo God Did iri kuri Album nshya Dj Khaled yasohoye ari naryo zina ryiyi Album yari itegerejwe nabatari bake.

Jay Z akaba yakoresheje iyi ndirimbo yerekana akari ku mutima we ndetse anagaruka ku mubano we n’abandi basitari ari naho yibasiye Chris Brown akamwibutsa ko yahombye uwahoze ari umukunzi we Rihanna bakanyujijeho.

Indirimbo God Did ikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi bitewe n’amagambo Jay Z yayivugiyemo, ni Indirimbo irimo ibyamamare bitandukanye nka John Legend, Lil Wayne, Rick Ross, Dj Khaled ndetse na Jay Z ubwe aba bose bagaruka ku kuba Imana yarabagiriye ikizere ikizera n’impano yabo ikabazamura mu gihe nta wundi muntu wari warigeze kubizera.


Jay Z yagaragaye yibasira Chris Brown aho yagiraga ati," Brezzy ubwo bucuruzi ni ubuhe ko butagenda, hano turi gucuruza Fenty zikagenda cyane kurusha Fentanly." ibi Jay z yabivuze agereranya ubucuruzi bwa Snacks za Brezzy Chris Brown yacuruje ntibimuhire zikamuhombera mu gihe Rihanna we yahiriwe no gucuruza imyenda ni inkweto yise Fenty.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa