skol
fortebet

Jowest akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imibonanompuzabitsina ku gahato

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Giribambe Josue uri mu bahanzi bakiri bato bagezweho wamenyekanye nka ’Jowest’ amaze iminsi yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho ari kuburana ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Sponsored Ad

Ni ibyaha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye Igihe E ko yabikoze mu bihe bitandukanye guhera mu Ukwakira 2022.

Ni ibyaha byose bivugwa ko uyu muhanzi yabikoreye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro Akagali ka Ngoma, Umudugudu wa Ahitegeye.

Amakuru ahari avuga ko dosiye y’uyu muhanzi yashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa 6 Gashyantare 2023 ndetse ikaba yararegewe Urukiko.

Ku wa 16 Gashyantare 2023 nibwo uyu musore yitabye Urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hakaba hategerejwe isomwa ry’imyanzuro y’umucamanza.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo ’Agahapinesi, Pizza, Saye ndetse n’izindi zishimirwa na beshi.

Ibitekerezo

  • Joo si uko ateye uzamanze umenye uko umurega uzambwira mn.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa