skol
fortebet

Judith ari kwitegura gukora ubukwe nyuma yo gutandukana na Safi mu buryo bwemewe n’amategeko

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Judith Niyonizera ahanye gatanya byemewe n’amategeko na Safi Madiba bari barasezeranye biravugwa ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n’umukunzi we bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 25 Mata 2023 nibwo amakuru yo gutandukana kwa Judith na Safi yamenyekanye bivuze ko buri wese yemerewe gukomeza ubuzima bwe ndetse akaba yanashaka.

Kugeza ubu amakuru agezweho ni uko Judith wahoze ari umugore wa Safi ubu ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we amaze igihe yerekana ndetse yari aherutse guhishura ko yamwambitse impeta.

Uyu musore umaze iminsi mu Rwanda, yari yanaherekeje Niyonizera ku Rukiko ubwo yari agiye gufata igipapuro cy’uko atandukanye Burundi na Safi Madiba.

Judith ari kwitegura kongera kurushinga nyuma y’uko ahanye gatanya n’umuhanzi Safi Madiba mu buryo bw’ubwumvikane kuko bivugwa ko bombi ntawigeze agora urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa