skol
fortebet

Judith yahishuye ukuri kose kumubano we na Safi Madiba ndetse n’uburyo yakuyemo inda y’amezi 3

Yanditswe: Wednesday 19, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wa Safi Madiba, uzwi nka Judith Niyonizera uzwi ku izina rya Judith Boss Lady yahishuye ibijyanye n’umubano we na Safi Madiba no kuri gatanya ndetse anahishura impamvu ibyihishe inyuma.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Safi Madiba aherutse kuvuga ko yatandukanye na Judith ndetse ko hashize imyaka ibiri batandukanye ariko nk’uko ibya gatanya bigombera amategeko nabyo babirimo - abanyamategeko bari kubikoraho- bitandukanye n’ibyo Judithe we aherutse gutangaza.

Ukuri kose Judith yagutangaje mu kiganiro yagiranye yagiranye na Isimbi Tv, yavuye imuzi icyamutandukanyije na Safi Madiba anahishura ibyavuzwe ko yamufungiranye akamuraza hanze nk’intandaro ya byose.

Muri iki kiganiro Niyonizera yabanje kwikoma Safi Madiba ukunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ku mubano wabo.

Ati “Ubundi umugabo aba ari umugabo, niyo bamubeshyera aricecekera, nta mugabo ukwiye kujya mu itangazamakuru ngo avuge ibye n’umugore we.”

Uyu mugore agiye mu itangazamakuru kuvuga icyamutandukanyije na Safi Madiba, nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi avuze ko amaze umwaka urenga batandukanye anasaba itangazamakuru kutazongera kumwita umugore we.

Safi Madiba mu kiganiro na Flash TV yavuze yamaze gutandukana n’uyu mugore ibintu bimaze umwaka n’amezi atandatu.

Ati “Tariki 10 Mata 2020 twatandukanye nabi, mu 2021 navuye aho ntuye njya kumureba ngo dufate gatanya arabyanga. Umunyamategeko wanjye yambwiye ko namwihorera kuko bifite uko urukiko ruzabikemura.”

Safi Madiba yahishuye ko ubwo yafataga icyemezo cyo kutazongera kuvugisha uwari umugore we byatewe n’uko yamubwiye ko azamwangiriza izina.

Uyu muhanzi yasabye Judith Niyonizera kumushyirira izina hasi amwiyama kutazongera kumuvuga mu itangazamakuru ukundi.

Mu rwego rwo kumvikanisha ko adaheruka uwari umugore we, Safi Madiba yagize ati “Njye ibintu bya Judith mbibona kuri youtube nkuko buri wese abibona, ntabwo muheruka kandi na we ntamperuka.”

Niyonizera ntiyariye indimi ku byo gufungirana Safi Madiba akamuheza inyuma y’inzu

Niyonizera yahishuye ibyari bimaze igihe bivugwa ko baba baratandukanyijwe n’uko yakingiranye Safi Madiba akamuraza mu modoka, icyakora ahakana ko atigeze amwicisha imbeho.

Ati “Namuraje mu rubura se ko yari mu modoka? None se ko zigira ubushyuhe yahuriye he n’imbeho.”

Yavuze ubwo bageraga muri Canada nyuma y’igihe gito yatangiye kugirana ibibazo na Safi Madiba, ahitamo kujya abiganiriza umugabo wari inshuti yabo.

Bitewe n’akabazo bari bafitanye, Niyonizera yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho Safi Madiba asohoka mu nzu ajya mu modoka hanze asiga umugore aryamye.

Ati “Naricuye mbura umuntu, ndebye hanze mubona mu modoka ndabyuka njya kumureba nsanga ari kuvugana na mubyara we, nanjye turavugana. Icyakora kuko nari mfite umujinya wa bya bindi tutumvikanyeho ngarutse nahise mfunga umuryango kugira ngo naza akomange nkanguke tubanze dukemure ibyo twari tutarasoza.”

Uyu mugore yavuze ko ubwo Safi Madiba yakomangaga yanze kujya kumukingurira, hashize umwanya agiye gukingura asanga undi yamaze kugenda.

Niyonizera yongeyeho ko Safi Madiba yagiye gucumbika kuri ya nshuti yabo ndetse ahita afata icyemezo cyo kutazasubira mu rugo.

Safi Madiba yongeye kuvugisha Niyonizera amusaba ibyangombwa bye, undi abijyana ku biro by’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Canada

Niyonizera wageranye na Safi Madiba muri Canada atwite, avuga ko nyuma yaje kujya kwa muganga kuko yumvaga atangiye kugira ibibazo, bamubwira ko basanze inda ye itari gukura asabwa n’abaganga kuyikuramo.

Uyu mugore avuga ko Safi Madiba atigeze yongera kumuvugisha ahubwo yahisemo ku mu ‘block’ ku buryo batazongera kuvugana ukundi.

Ati "Igihe cyose nari ndwaye Safi ntiyigeze angeraho ariko ndabizi barabimubwiraga."

Icyakora ku rundi ruhande Safi Madiba wari wasize iwe ikarita imwemerera gutura muri Canada yongeye guhamagara umugore we ayimusaba.

Nyuma yo kutumvikana ku kuyimuha ku neza, byabaye ngombwa ko biyambaza inshuti zabo ariko nazo zinanirwa gukemura ikibazo cyari gihari ndetse n’ikarita arayimwa.

Niyonizera wari umaze kubona ko umugabo we atagishaka ko bavugana, avuga ko yafashe ikarita ye ayijyana ku biro by’abashinzwe abinjira n’abasohoka.

Ati "Safi Madiba abifashijwemo na wa mugabo wamujyanye, yageze aho yiyambaza inzego zishinzwe umutekano avuga ibintu byinshi bishingiye ku kuba nari namutwariye ikarita, mfata icyemezo nyijyana ku biro by’abinjira n’abasohoka."

Mu 2021 baje kongera guhura birangira bashwanye, Safi Madiba ashatse gatanya bizamo kidobya

Ubwo batandukanaga, Niyonizera yavuze ko Safi Madiba yamubwiye ko atifuza no kongera kumubona ndetse nta n’aho bazongera guhurira.

Icyakora siko byagenze kuko mu 2021, uyu mugore wari warimukiye mu gace Safi Madiba yari atuyemo, baje guhura batabiteguye bahana gahunda yo kongera kujya basurana.

Ati "Twarahuye turaganira, twemeranya ko twajya twongera gusurana tukaganira. Iki gihe ni njye wamusuye bwa mbere, hanyuma na we atangira kujya aza kundeba mu rugo."

Niyonizera ahamya ko bakomeje kugenderana kugeza ubwo bongeye kugirana ibibazo mu mpera z’umwaka ushize.

Avuga kuri ibi bibazo, yagize ati "Rimwe yaje kunsura mu rugo mfite umushyitsi, dufata icyemezo cyo kujyana muri Hotel. aha twahamaze iminsi ndetse twemeranya ko tugiye kubana mu kazi. Uwo munsi nibwo namwumvise kuri telefone ari kuvuga ibintu bitanshimishije, duhita twongera turashwana."

Nyuma yo kutabasha kongera kumvikana, Niyonizera avuga ko Safi Madiba yagiye gushaka abanyamategeko bamufasha gushaka gatanya ariko birangira bijemo kidobya.

Niyonizera yavuze ko ubwo yahamagazwaga n’abanyamategeko bari batangiye gukurikirana ikibazo cya Safi Madiba wifuzaga gatanya, yabahaye ibimenyetso by’uko bari bari kumwe mu minsi mike yari ishize bituma ibya gatanya bipfa bityo kuko uyu muhanzi yari yababwiye ko haciyemo umwaka urenga adahura n’umugore we.

Icyakora Niyonizera ahamya ko kugeza ubu yamaze gufata icyemezo cya nyuma, yaretse Safi Madiba ku buryo niba anakeneye gatanya yajya kuyisaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa