skol
fortebet

Jules Sentore yavuze ku bavuga ko yatorokeye i Burayi

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi mu njyana ya Gakondo Jules Sentore yavuze ku makuru akomeje gucicikana avuga ko yatorokeye i Burayi avuga ko abakomeje kubivuga ari abagamije kwica ibitaramo afir

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ubwo yaganiraga n’Igihe dukesha iyi nkuru yahakanye amakuru ari kuvuga ko yatorokeye i Burayi ubwo yari abibajijwe Jules Sentore yagize ati “Ibaze mwene Sentore yatorotse igihugu? Kuki hari abantu b’abagome koko? Abo ni abifuza kunyicira izina kugira ngo ibitaramo byanjye bipfe kandi nibaza ko atari ko byakagenze.”

Jules Sentore avuga ko abavuze bose ko yatorotse ari abashaka kumwicira ibitaramo afite mu Bubiligi tariki 4 Werurwe 2023 no mu Budage ku wa 11 Werurwe 2023.

Ati "None se tutabeshyanye abavuga ibyo bazi neza uko Visa yanjye ireshya, iyaba bambazaga nkababwira kuko nta wigeze agira icyo abimbazaho ngo nange kumusubiza rwose."

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’abakomeje gushaka guhindanya izina rye yakiganiriyeho n’ureberera inyungu ze ku buryo baba babikurikirana mu gihe nawe ateganya kugera i Kigali hagati muri Werurwe 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa