skol
fortebet

Justin Bieber ari mu bahanzi bazatarama mu kiriyo cya TakeOff

Yanditswe: Wednesday 09, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Justin Bieber uherutse guhagarika ibitaramo yari afite bitandukanye kubera uburwayi afite ari mu bahanzi bamaze gutangazwa ko azatarama mu kiriyo cya TakeOff uherutse kwitaba Imana mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Sponsored Ad

Umuhanzi Justin Bieber niwe wa mbere wamenyekanye ko azatarama mu kiriyo cy’umuraperi TakeOff.

Ni ikiriyo giteganyijwe kuzahuza abantu barenga ibihumbi 21 muri State Farm Arena mu mujyi wa Atlanta ku wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022.

Amakuru ari gucaracara avuga ko abasore Quavo na OffSet bari bagize itsinda rya Migos bashobora kuzatarama mu rwego rwo guha icyubahiro TakeOff batangiranye itsinda kuva mu 2008.

TakeOff yitabye Imana tariki 01 Ugushingo 2022 azize amasasu menshi yarashwe n’umusore babanje gutongana amwe agafata mu mutwe no ku bindi bice by’umubiri.

Mbere y’uko Takeoff araswa, yari yabanje kwereka abamukurikira ku mbuga nkoranyamba ko we na mugenzi we bagiye mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Jas Prince.

Uyu muraperi na Quavo bari bamaze iminsi basohoye album bise "Nothing Change", nyuma yo gutandukana na Offset bahoranye mu itsinda.

Inkuru y’urupfu rwe yemejwe hashize amasaha 15 we na Quavo bamuritse amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Messy’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa