skol
fortebet

Justin Bieber yabasiwe nabafana be nyuma yo guhindura umusatsi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 27, Apr 2021

Sponsored Ad

Justin Bieber umaze iminsi micye ahinduye umusatsi akawushyiramo ’Dreadrocks’, abafana be ntibabyishimiye kuri ubu bari kumusaba kuba yasubiza umusatsi we uko wahoze mbere y’uko awushyizemo dreadlocks.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Justin Bieber ahinduye umusatsi we agashyiramo dreadrocks ntibyishimiwe n’abafana be maze bamusaba ko yawuhindura akawusubiza uko wari umeze mbere. Uyu muhanzi ubusanzwe azwiho guha abafana be icyo bashaka gusa ubu arasa nk’uwavuniye ibiti mu matwi kuva aho batangiye kubimubwirira ku mbuga nkoranyambaga.

Bwa mbere Justin Bieber yerekanye impinduka mu musatsi we ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho iyi foto yerekanaga ko umusatsi w’uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya Pop yawuhinduye agashyiramo sitire nshya ya ’dreadlocks’.
Abafana be n’abandi bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira kumubwira uko babona iyo sitire nshya gusa abenshi bahurira ku kuba batayishimye ndetse bamusaba ko yakuraho izo dreadlocks akisubirizaho umusatsi usanzwe yahoranye.

Nk’ibisanzwe abantu berekana amarangamutima yabo batitangiriye ku mbuga nkoranyambaga ni byo byabaye kuri Justin Bieber aho abafana be batangiye kumuserereza bamwe bamubaza bati "Ni iki wari wanyweye ujya gushyiho izo dreadlocks?’’. Abandi nabo bati "Justin turagukunda gusa izo dread ntizikubereye zikureho".

Ibintu byahinduye isura ubwo abafana be batangiye kujya ku rukuta rw’umugore we Hailey Baldwin batangira kumusaba kubwira umugabo we Justin Bieber guhindura umusatsi we agakuramo dreadrocks. Abenshi bakaba babazaga Hailey bati "Ese ni wowe wamugiriye inama yo guhindura umusatsi?’’ bamwe bati "Bwira umugabo wawe ko akwiye gukuraho ziriya dreadrocks nk’umugore we ako niko kazi kawe kumenya ibibereye n’ibitabereye umugabo wawe".

Refe:https://www.insider.com/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa