skol
fortebet

Justin Bieber yasabye Hailey Baldwin kuzamubera umugore

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aravuga ko Justin Bieber, umuririmbyi w’Umunyakanada w’icyamamare mu njyana ya pop, agiye kurushingana n’umunyamideli w’Umunyamerikakazi Hailey Baldwin.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru TMZ cyandika inkuru ku bantu b’ibyamamare cyatangaje ko Bieber w’imyaka 24 y’amavuko yasabye Baldwin ko bazarushingana, ubwo bari bari ahantu ho kuruhukira hitwa Bahamas ho mu birwa bya karayibe.

Amakuru aravuga ko abarinda Bieber babanje gusaba abakozi bo muri resitora gushyira telefoni zabo ku ruhande mbere yuko Bieber asaba umukunzi we ko bazabana.

Ibitangazamakuru CNN na E! News byemeje amakuru ajyanye nuko Bieber yasabye Baldwin ko bazabana nk’umugore n’umugabo.

Ababyeyi ba Bieber nabo bagaragaye ku mbuga za interineti basa nk’abishimira ayo makuru.

Jeremy, se wa Bieber, yashyize ifoto y’umuhungu we ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram agira ati:"Nishimiye cyane intambwe nshya uteye."
Pattie Mallette, nyina wa Bieber, na we yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter yishimira igikorwa cy’umuhungu we.

Vuba aha nibwo Bieber na Baldwin bongeye gusubirana, bakaba bari barigeze gucudika mu gihe cyashize.
Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Bieber na Baldwin basa nkaho bongeye gusubirana nyuma yaho Bieber ashwaniye na Selena Gomez bari bamaze igihe bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa