skol
fortebet

Justin Bieber yongeye guhagarika ibitaramo bye mu buryo butunguranye

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Jusin Baiber yongeye guhagarika ibitaramo bye mu buryo butunguranye nyuma y’uburwayi yahuye nabwo muri Kanama ku ruhande rumwe rw’isura bukomeje kumuzahaza.

Sponsored Ad

Ubwo yafatwaga nubu burwayi yahise asubika ibitaramo yari afite. Mu minsi ishize yari yongeye kubisubukura ariko byabaye ngombwa ko abisubika kuko amerewe nabi.

Iyi ndwara arwaye izwi nka Ramsay Hunt, yatumye igice kimwe cy’isura ye kigagara ku buryo gisa nk’ikidakora.

Kuri ubu Justin Bieber yatangaje ko agiye gufata umwanya uhagije wo kuruhuka aho gukomeza ibitaramo byo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘Justice’.

Uyu musore w’imyaka 28 yari ageze muri Brésil akora ibitaramo ariko abaganga n’umuryango we bamubwira ko byaba byiza abihagaritse, akavurwa agakira neza.

Mu butumwa yasangije abakurukira kuri Instagram yagize ati “Umunaniro wandenze mbona ko nkeneye gushyira ubuzima bwanjye imbere muri iki gihe , nkeneye igihe cyo kuruhuka no gukira neza, nari nishimiye no kubazanira ibitaramo bimurika album yanjye Justice ku Isi”.

Justin Bieber ntiyatangaje igihe azasubukura ibitaramo bye gusa yashimiye abafana ku nkunga yabo.

Justin Bieber yari afite ibitaramo bigera kuri 70 mu bice bitandukanye by’Isi byari kuzarangira muri Werurwe 2023.

Justin Beiber yahuye n’uburwayi bumufata uruhande rumwe rw’isura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa