Kabuhariwe mu mafilimi y’ibihindi Salman Khan yakatiwe gufungwa imyaka 5

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 April 2018 Yasuwe: 3088

Icyamamare muri filimi z’ibihindi Salman Khan yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 azira guhiga ndetse akica imparage 2 zo mu bwoko bwa Blackbucks ziri kugenda zikendera mu Buhindi mu mwaka wa 1998 ubwo yakinaga filimi mu gace ka Rajasthan.

Salman Khan ni umwe mu bakinnyi b’ibihinde bamaamaye cyane

Uyu mukinnyi wa Filimi wamenyekanye cyane mu bihindi bitandukanye nka Karan Arjun,Bodyguard,Wanted,n’ibindi yishe utu dusimba ubwo yarimo akina filimi polisi irabimenya none yamaze kumukatira igifungo cy’imyaka 5 ndetse acibwa amande y’ibihumbi 10 by’amarupe bihwanye n’amadolari y’Amerika 154.

Salman Khan w’imyaka 52, kugeza ubu yahise ashyirwa muri gereza aho abandi bagenzi be 4 bakinanaga filimi bo batahamwe n’icyaha bahise barekurwa.

Mu mwaka wa 2015,Salman Khan yagonze umuntu wagendaga mu muhanda ubwo yari atwaye imodoka gusa aza guhanagurwaho ibyaha nubwo uyu mukene yahasize ubuzima.

Salman Khan yagaragaye mu ma filimi arenga 100 y’ibihindi mu myaka 30 amaze mu gukina filimi

Biteganyijwe ko Salman Khan ajuririra mu rukiko rukuru rw’Ubuhindi gusa agomba kumara iminsi muri gereza ategereje ko ubujurire bwe bwemerwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu mafoto reba urutonde rw’abahanzikazi nyarwanda 5 bari gukurura cyane...

Abakobwa beza cyane Abahanzikazi nyarwanda bahiga abandi mu buranga...
25 April 2018 Yasuwe: 3811 1

Rubyogo uzwi muri filime nyarwanda amabere ye atuma bamwitiranya...

Umukinnyi wa filime nyarwanda uzwi nka Rubyogo yatangaje abantu kubera...
25 April 2018 Yasuwe: 2387 0

Ntibisanzwe: Umukobwa yambariye impanga ye y’umuhungu mu bukwe...

Umusore witwa Ayotunde Ilesanmi yambariwe n’impanga ye y’umukobwa witwa...
25 April 2018 Yasuwe: 4427 0

Inkweto Michael Jackson yabyinanye mu w’1983 atarapfa zashyizwe ku isoko ku...

Irebere Inkweto Michael Jackson yambaye mu myaka irenga 35 ishize, zikaba...
25 April 2018 Yasuwe: 649 0

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda umuhanzi yakoze amashusho arimo abakobwa...

Lion Gaga yakoze amashusho arimo abakobwa bambaye ubusa amabere ari hanze...
25 April 2018 Yasuwe: 8862 1

Falcon ufite igitsina kirekire ku isi yavuze ko uyu mwaka kiyongereyeho...

Umunyamerika Jonah Falcon w’imyaka 41 wemejwe ko afite igitsina kinini...
25 April 2018 Yasuwe: 3819 0