skol
fortebet

Kanye West ntakibana n’umugore we

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West nyuma yo kuva mu bitaro bya Ronald Reagan UCLA Medical Center biherereye mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika, yakodesheje inzu ye bwite kugirango akomeza gufata imiti yandikiwe na muganga.
Ikinyamakuru Us Weekly magazine na People magazine byavuze ko Kanye West atakibana n’umugore we w’umunyamideli Kim Kardashian ndetse n’abana be ahubwo asigaye aba wenyine kugirango akomeza afata imiti neza. Uyu muraperi yajyanywe mu bitaro ku itariki ya 21 Ugushyingo 2016, yari afite (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West nyuma yo kuva mu bitaro bya Ronald Reagan UCLA Medical Center biherereye mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika, yakodesheje inzu ye bwite kugirango akomeza gufata imiti yandikiwe na muganga.

Ikinyamakuru Us Weekly magazine na People magazine byavuze ko Kanye West atakibana n’umugore we w’umunyamideli Kim Kardashian ndetse n’abana be ahubwo asigaye aba wenyine kugirango akomeza afata imiti neza.

Kanye west yahisemo kuba wenyine kugirango akomeje kunywa imiti

Uyu muraperi yajyanywe mu bitaro ku itariki ya 21 Ugushyingo 2016, yari afite uburwayi bwashoboraga kumuhitana buturuka ku ruhurirane rw’indwara zirimo kugira umujinya ukabije, kwiheba ndetse intekerezo ze ntizari ku murongo kuburyo yari asigaye yita Jay z na Beyonce abagambanyi kubera ko banze kumutabara ubwo umugore we yafatirwagaho imbunda mu gihugu cy’u Bufaransa.

Dailymail iherutse gutangaza ko Kanye west ashobora kuba yaragize ikibazo mu minsi ishize ubwo yakoraga umuhango wo kwibuka nyina Donda West witabye Imana mu Ugushyingo 2007.

Kanye West yasezerewe ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016. Abaganga bamubwira ko azakomeza gufata imiti ari iwe mu rugo gusa uyu muraperi asanzwe anafite umuganga we bwite ari nawe wahamagaye Polisi ubwo yari Kanye West yari arembeye mu rugo.

Uyu muraperi yagiye mu bitaro hashize amasaha make asubitse ibitaramo bigera kuri 21 yari asigaje gukora mu rugendo rw’ibindi byinshi yise ‘Saint Pablo Tour’. Ibi bitaramo byari biteganyijwe kuzarangira kuwa 31 Ukuboza 2016, yagombaga kuzaririmba mu bihe bitandukanye i Dallas, Denver, Atlanta, Philadelphia, Detroit, Boston, New York City na Washington, D.C. n’ahandi hatandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa