skol
fortebet

Kanye West yibasiye Kim Kardashian wamwimye uburenganzira bwo guhitamo ishuri ry’abana

Yanditswe: Friday 02, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West usigaywe wiyiya Ye yongeye kwibasira uwahoze ari umugore we Kim Kardashian we n’umuryango we abashinja kumwima uburenganzira mu guhitamo ishuri abana bagomba kwiagaho nka Se wababyaye.

Sponsored Ad

Mu butumwa Kanye West yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira agahinda afite aterwa no kuba nta burenganzira ahabwa ku bana be.

Ati"Ndi Se w’abana" akomeza agira ati" Mwibaze uko bimera kutagira ijambo kubijyanye naho abana bawe bazajya kwiga".


Uyu muhanzi yakomeje agaragaza ko Calabasas aho umuryango wa Kim Kardashian utuye ndetse na Hulu inyuzaho ikiganiryo cy’uyu muryango atari byo bifite uburenganzira mu guhitamo aho abana be baziga.

Ati"Nigeze gusazwa mbere ariko ubu sinzongera gusara.Ntabwo bireba Calabasas na Hulu aho abana banjye bazajya kwiga. Ntabwo arinjye murwayi wo mu mutwe hano. Ntabwo nzahagarara kugira icyo mvuga kubana banjye, niyo nakwiyambaza amategeko".


Ye yaboneyeho kwihaniza Kim Kardashian ndetse no kumubwirako atifuza ko abana be abarera nabi nkuko we yitwara. Ati"Mu gihe nkiri hano sinzatuma wigisha abakobwa bacu North na Chicago gukina Filime z’urukozasoni nkuko wabigenje".

Ibi bibaye nyuma y’igihe cyari gishize nta mwuka mubi wumvikana hagati ya Kanye West ndetse na Kim Kardashian dore ko byaherukaga ubwo bari bakimara gutandukana ubwo Kim Kardashian atatumiraga Ye mu isabukuru y’umukobwa wabo.

Kugeza ubu ntacyo Kim Kardashian arabitangazaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa