skol
fortebet

Kanye West yiyemeje guhuza murumuna w’umugore we n’umugabo w’icyamamare yarwariye indege

Yanditswe: Monday 16, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West arashaka gufasha murumukazi we witwa Khloe Kardashian uherutse gutandukana n’umukinnyi wa Basketball Tristan Thompson gukundana n’icyamamare Brad Pitt kizwi muri cinema.

Sponsored Ad

Bradd Pitt wahoze ari umugabo wa Angelina Jolie bakaza gutandukana,nta mukunzi afite ariyo mpamvu Kanye West ashaka kumuhuza na Khloe usanzwe ari murumuna w’umugore we Kim Kardashian.

Mu kibwiriza yakoze mu rusengero cya Los Angeles Sunday Service,Kanye West yatumiye Bradd Pitt amuhuza na Khloe Kim, Kendall na Kourtney nabo bari bitabiriye.

Khloe w’imyaka 35 ntiyigeze ahisha ko yarwariye indege Bradd Pitt kuko mu minsi ishize yemereye kuri Radio ko yanakwemera bagakora imibonano mpuzabitsina buri wese ari kubyumva.

Yabwiye umunyamakuru wari wamutumiye witwa Howard Stern ati “Zana Bradd Pitt hano duhite dukora imibonano mpuzabitsina.”

Khloe yavuze ko Bradd pitt w’imyaka 55 areba neza ndetse ari na mwiza cyane ubwo yari amaze gutandukana na Angelina Jolie.

Biravugwa ko Kanye West ashaka gufasha uyu Khloe akigarurira umutima wa Bradd wakomerekejwe no gutandukana n’uwari umugore we.




Kanye West ngo arashaka guhuza Khloe na Brad Pitt bakajya mu rukundo

Ibitekerezo

  • imyaka 35 na 55 - satani akunda ifaranga, hunga brad!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa