skol
fortebet

Karen Ibasco yagizwe Miss Earth, Igisabo ataha amara masa

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

Sponsored Ad

Ku isaha ya saa munani i Kigali hari saa mbili z’ijoro mu gihugu cya Philippines ahamaze kumenyekana umukobwa wabaye Miss Earth 2017.Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Igisabo wari waserukiye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza ntiyabashije kugira igihembo nta kimwe yegukana.
Kuwa 7 Ukwakira 2017, nibwo Miss Igisabo wabaye Nyampinga ukunzwe mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 (Miss Popurality) , yerekeje muri Phillipine aho yari yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Ibidukikije (Miss Earth). (...)

Sponsored Ad

Ku isaha ya saa munani i Kigali hari saa mbili z’ijoro mu gihugu cya Philippines ahamaze kumenyekana umukobwa wabaye Miss Earth 2017.Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Igisabo wari waserukiye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza ntiyabashije kugira igihembo nta kimwe yegukana.

Kuwa 7 Ukwakira 2017, nibwo Miss Igisabo wabaye Nyampinga ukunzwe mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 (Miss Popurality) , yerekeje muri Phillipine aho yari yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Ibidukikije (Miss Earth).

Insanganyamatsiko y’iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 17 igira iti “Intwari zirwanya imihindagurikire y’ikirere.”

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2017 bibera ahitwa Mall of Asia Arena [iyi nyubako ibasha kwakira abantu ibihumbi 20] mu Mujyi wa Pasay muri Philippines.Umukobwa witwa Karen Ibasco niwe wagizwe Miss Earth akaba yabashije guhigika abandi binyuze mu gusubiza neza ari nacyo cyashingiweho.

Abandi bakobwa batahanye ibihembo bikomeye ni Nina Robertson waserukiye Australia wagizwe Miss Earth Air, Miss Earth Fire ni Lada Akimova wo muri Russia naho Miss Earth Water agirwa Juliana Franco(Colombia).

Abahatanye bose uko ari 84 babanje kwiyerakana imbere y’akanama nkemurampaka n’abandi bari bitabiriye ibyo birori, hakurwamo 16 ari nabo batoranyijwemo Miss Earth.

Ibihugu 16 byaje mu myanya ya mbere ni Thailand, USA, Russia, Tonga, Colombia, Angola, Guatemala, Vietnam, Switzerland, Bosnia and Herzegovina, Australia, Philippines, Venezuela, Netherlands, Cameroun ndetse na Czech Republic.

Uko ari 16 bazanywe bongera kwiyerekana mu mwambaro wo kogana ari nabwo akanama nkemurampaka katoyemo umunani ba mbere.

Abakobwa umunani bakomoka muri Australia, Philippines, Thailand, Venezuela, Colombia, Czech Republic, Netherlands na Russia.

Uko ari umunani bagarutse bambaye amakanzu yo gusohokana.Akanama nkemurampaka kabajije buri wese ku bumenyi afite bijyanye n’imihindangurikire y’ikirere.

Abakobwa bane bageze mu cyiciro cya nyuma ni Juliana Franco(Colombia ); Nina Robertson(Australia); Karen Ibasco(Philippines) ndetse na Lada Akimova(Russia).

Nyuma y’aho akanama nkemurampaka gahita gatangaza ko Karen Ibasco wo muri Philippines ariwe ubaye Miss Earth2017.

Irushanwa rigitangira, Miss Igisabo yanze kwambara umwenda wawa bikini, batumye hari amanota atakaza.No mu bindi byiciro naho ntiyakunze guhirwa.

Icyakoze mu cyiciro cyo gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa witabiriye iri rushanwa, Honorine yashyizwe mu bakobwa 15 batanze ibisubizo byiza.
REBA AMAFOTO:

Batanu ba mbere biyerekanye




Miss Earth 2017 Karen Ibasco wo muri Philippines

Yambitswe ikamba na mugenzi we asimbuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa