skol
fortebet

Karigombe yasabye abantu ’GUHAMBA MURI ROHO’[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umuraperi nyarwanda nawe umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko injyana ya Hip Hop batari bake ndetse wanabashije kwiga umuziki ku NYUNDO uzwi nka Karigombe,yashyize hanze indirimbo n’amashusho yayo yakoze abitewe na Covid-19.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 4 Mutarama 2021,umuraperi Karigombe yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ’Hamba muri Roho’,indirimbo yanditse akurikije ibihe bya Coronavirus,aho buri kwezi ngo yibukaga ibihe uko byabaga bimeze ku ruhande rw’abahanzi.

Muri iyi ndirimbo kandi yarebye no ku ruhande rw’abanyeshuri basubiye ku ishuri muri ibi bihe bya Coronavirus ubuzima ubu barimo butandukanye n’ubwo bo bari babayemo mu gihe cyabo bakiga,burimo nko kuba babaha uruhushya rwo gusohoka ’Sortie’,no kuba bakarota bakajya nko gusura urundi rungano ruba hanze y’ikigo bakaganira,ariko ubu abanyeshuri basubiye kwiga muri ibi bihe bo ngo ntibabyemerewe nkuko Karigombe yabitangarije ikinyamakuru UMURYANGO.

Mu bindi Karigombe avuga ko yagendeyeho yandika iyi ndirimbo ngo harimo nk’icyegeranyo yakoze nyuma yo kubona uburyo muri ibi bihe bya Covid-19,nta bitaramo abahanzi bakora gusa ibitangazamakuru bikorera kuri Youtube bikagenda bibashimisha bibinyujije mu bitaramo bakoreshagaho.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA KARIGOME ’HAMBA MURI ROHO’:

Karigombe akomeza ,yahamije ko iyi ndirimbo igizwe n’umwihariko gusa haba kuri Beat,Imiririmbire ndetse no mu Mirapire,harimo nko kuba kandi atangira yivuga ’IKIVUGO’.Uyu muraperi asobanura ijambo ’GUHAMBA MURI ROHO’,yavuze ko yashakaga gukebura abantu barimo abahanzi bakizamuka kudakunda ibintu by’akokanya ngo bahite babyihutira bajye babanza BAHAMBE MURI ROHO.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa