skol
fortebet

Karongi:Umusore wagerageje kwiyahura inshuro eshatu biravugwa ko yabirozwe n’abakobwa yabenze

Yanditswe: Saturday 10, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rwankuba, haravugwa inkuru y’umusore umaze kugerageza kwiyahura inshuro eshatu byanga ariko akaba ari ibyo yaterejwe n’abakobwa yagiye abenga ari uko amaze kubarya amafaranga.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Taarifa dukesha aya makuru, kivuga ko uyu musore wo mu Kagari ka Nyakamira muri uyu Murenge wa Rwankuba, yari afite ubukwe bwo gusezerana mu Murenge kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022 ariko bikaza gusubikwa kubera ibyo bibazo byo gushaka kwiyambura ubuzima.

Uwatanze amakuru, yavuze ko uyu musore yabanje kwiyahura akoresheje umugozi bikanga, ubundi agahita ajya gushaka umuti wica na wo akawunywa bikanga.

Nyuma ngo yaje gushaka Lisansi ngo yitwike ndetse aranabikora ariko abaturage bamuzimya atarashya, ubu akaba arwariye ku Kigo cy’Ubuzima cya Musango muri aka Kagari ka Nyamakira.

Abatanze amakuru, bavuga ko ibyakorwaga n’uyu musore atari gusa, bagakeka ko bishobora kuba ari ibitererezanyo, aho bavuga ko abakobwa yagiye abenga abanje kubarya amafaranga ari bo bashobora kuba babiri inyuma.

Fidel Dusabimana uyobora Akagari ka Nyakamira yavuze ko aya makuru yayumvise ndetse ko akomeje kuyakurikirana.

Yagize ati “ariko byarabaye kuko hari abampamagaye babimbwira.”

Uyu muyobozi avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022, yahamagaye kuri telepfone uyu musore washatse kwiyambura ubuzima, bakanavugana ariko ko nta byinshi yamubwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa