skol
fortebet

Katauti yerekanye inkumi yishumbushije nyuma yo gushwana na Oprah-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi akaba n’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti yerekanye umukobwa bakundana yishumbushije nyuma y’uko umubano we na Irene Uwoya wamamaye nka Oprah babyaranye imfura ushyizweho akadomo mu 2016.
Katatu na Oprah barushinze mu 2009, ubukwe bwabo bwaravuzwe cyane ahanini bishingiye ku ngano y’amafaranga byavugwaga y’uko bwatwaye.Urugo rwabo rwasenyutse muri Gashyantare 2017, nyuma y’imyaka 9 bakoze ubukwe.
Kuwa 31 Ukwakira 2017 nibwo Katauti yashyize hanze ifoto (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi akaba n’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti yerekanye umukobwa bakundana yishumbushije nyuma y’uko umubano we na Irene Uwoya wamamaye nka Oprah babyaranye imfura ushyizweho akadomo mu 2016.

Katatu na Oprah barushinze mu 2009, ubukwe bwabo bwaravuzwe cyane ahanini bishingiye ku ngano y’amafaranga byavugwaga y’uko bwatwaye.Urugo rwabo rwasenyutse muri Gashyantare 2017, nyuma y’imyaka 9 bakoze ubukwe.

Kuwa 31 Ukwakira 2017 nibwo Katauti yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukunzi mushya yagaragaje ko afite umunezero udasanzwe n’ubwo uwo bari baremeranyije kubana nk’umugabo n’umugore, Oprah yamaze gufata indi nzira agashinga urugo n’undi musore witwa Dongo.

Kugeza ubu, Uyu mukobwa uri mu rukundo na Katauti ntaramenyekana amazina ndetse isura ye n’inshya mu maso ya benshi bakurikirana bya hafi imyidagaduro yo mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba.

Uyu mukinnyi yerekanye ko yamaze gufata indi nzira mu gihe na Oprah babanye mu inzu imwe nawe mu cyumweru gishize aherutse kwambikwa agatimba n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Dongo Janja uharawe cyane muri iyi minsi.

Nyuma y’ubukwe bwe, Oprah yanditse kuri Instagram agaragaza urukundo rwe na Dodo Janja, yumvikanishije ko yabonye umukunzi w’inzozi ze kandi ko azamukunda by’iteka.

Benshi bacyetse ko uyu mugore yaba abeshya bashingiye ku gihe yaramaranye na Katauti bavuga ko atari guhita yihutira gushyinga urugo n’undi mugabo.

Irene Uwoya w’imyaka 29 yashyingiranwe na Dodo Janja w’imyaka 23 y’amavuko.

Mu magambo ye Oprah yanditse avuga ko agifite amarira y’ibyishimo ku maso ye. Ati “Nashyingiranwe n’umugabo w’inzozi zanjye, na n’ubu ndacyarira amarira y’ibyishimo. Dogo Janja ndagukunda kandi mfite amashyushyu yo kumarana iminsi yose y’ubuzima bwanjye isigaye nawe”

Katauti asigaye ari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports.Mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko umwaka wa 2008 adateze kuwibagirwa kuko ari umwaka wasize ibikomere mu buzima bwe, yavuze ko yibuka Oprah nk’umugore wamubazaga uko yaramutse akanamutegurira ibyo kurya no kunywa.

REBA AMAFOTO:

Katauti yerekanye ko yatangiye ubuzima bushya


Oprah nawe yahamije ko yabonye umugabo w’inzozi yahoze arota

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa