Kayonza:Umugabo arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 11 w’umugore we
Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022
Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama, haravugwa inkuru y’Umugabo w’imyaka 37 watawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 11 w’umugore we batabyaranye.
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Igiheni uko ikirego cyatanzwe na nyina w’uyu mwana, ngo yavuze ko yagiye kubona abona umwana we ararize avuga ko mu nda harimo kumurya.
Ubwo ngo yakomezaga kumubaza icyo yabaye umwana yakomezaga kurira cyane avuga ko n’imyanya ye y’ibanga iri kumurya.
Umwo yaje kuvuga ko umugabo wa nyina amaze iminsi amusambanya, umugore ahita ajya kwitabaza inzego z’umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Karuranga Léon, yabwiye Igihe ko uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana kuri ubu yatawe muri yombi.
Yagize ati “ Ikirego cyatanzwe n’umugore avuga ko umugabo babana yasambanyije umwana yahatahanye, Polisi yahise imuta muri yombi gusa arabihakana avuga ko bamubeshyera, inzego z’umutekano rero zahise zanzura ko umwana ajyanwa kwa muganga kugira ngo hamenyekane ukuri.”
Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirama mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *