skol
fortebet

Kenya:Umubyeyi wabyaye abana batanu b’impanga yahishuye imbogamizi yahuye nazo

Yanditswe: Saturday 05, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umu byeyi w’abana batandatu barimo batanu b’impanga yahishuye imbogamizi yahuye nazo mu gihe cyo kubatwita ndetse na nyuma yaho ariko avuga ko kuri ubu iyo abona uko bakura kandi neza bimwibagiza izo mvune zose.

Sponsored Ad

Divina Nyangarisa ni umubyeyi w’abana batandantu bose b’abakobwa barimo batanu bavukiye umunsi umwe ubu bakaba bafite imyaka itandatu mu gihe mukuru wabo afite imyaka 10.

Uyu mubyeyi agaruka ku nkuru yo gutwita aba bana batanu b’impanga, mu kiganiro yagiranye na Afrimax TV, yavuze ko ubu yishimira kwicarana n’aba bana be bose barimo impanga eshanu ariko ngo mu gihe cyo kubatwita ntibyari byoroshye.

Ati “Igihe nari ntegereje ko hagera igihe cyo kubyara, natangiye kugira ibibazo, kuko natangiye kujya nduka amaraso. Rero kwari ugutwita kw’ingorabahizi.”

Yabyaye aba bana batagejeje igihe kuko bavutse habura amezi atatu, bagahita bashyirwa mu byuma bikuza abana, akavuga ko na bwo akibyara bitari byoroshye kuko bavutse ari bato cyane dore ko uwari ufite ibiro byinshi yari afite 1,5.

Ati “Bavutse bafite amagara mato, nkibanona nahise mbwira muganga nti ‘ntumbwire ko aba bana batazabaho?’ kuko ku bwanjye nabonaga batazabaho, numva birandenze n’ukuntu kubatwita byambereye umutwaro.”

Divina avuga ko na nyuma yo kubabyara yahuye n’imbogamizi nyinshi kuko kubitaho ubwabyo ari ihurizo rikomeye ndetse na nyuma aho batangiriye ishuri bikaba byaramugoye.

Avuga ko nubu bitoroshye kuko kubabonera ibibatunga ndetse n’amafaranga y’ishuri, icyakora kuko asanzwe ari umwarimu, yahisemo kubigishiriza mu rugo ariko nyuma baje kumuhagarika abajyana mu ishuri.

Ati “Bagejeje igihe cyo gutangira ishuri byarankomereye cyane, kugura imyambaro y’ishuri, kubishyurira amafaranga y’ishuri kandi ndi umwe, icyo naravuze nti ‘nubundi nsanzwe ndi umwarimu reka mbigishirize hano nshaka undi mwarimu wamfashije kuko kwigisha abana bawe na byo ntibyoroshye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa