skol
fortebet

Kicukiro:Inkongi y’umuriro itunguranye yangije byinshi mu macumbi y’abanyeshuri

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri muri IPRC-Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hahiramo ibikoresho byinshi nk’ibitanda ndetse n’ibindi by’abanyeshuri.

Sponsored Ad

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iyi nyubako y’ishuri ryisumbuye riba mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rizwi nka IPRC- Kigali.

Umwe mu bari ahabereye iyi nkongi, yabwiye Radiotv10 ko iyi nkongi yatangiye mu masaha ya saa tanu za mu gitondo ubwo abanyeshuri bari mu ishuri, bakabona muri aya macumbi yabo hari gupfupfunuka umwotsi.

Yagize ati “Abanyeshuri babishoboye bamwe bagerageje gukuramo ibikoresho byabo ariko ibyinshi byahiriyemo.”

Yavuze ko iyi nkongi yamaze umwanya munini ku buryo ibintu byinshi byangirikiyemo ndetse n’inyubako ikangirika cyane.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryari rimaze kuhagera ritangira ibikorwa byo kuzimya uyu muriro wari wamaze kwangiza byinshi.

Harakekwa ko iyi nkongi yaba yatewe n’ikibazo cy’amashanyarari kubera intsinda zishobora kuba zari zishaje dore ko izi nyubako zimaze igihe.

Src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa