skol
fortebet

Kidumu arashinjwa gokoresha igihangano cy’abandi nta burenganzira ahawe

Yanditswe: Friday 17, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Jean-Pierre Nimbona wamenyekanye nka Kidum Kidido arashinjwa na Gérard Bukuru uzwi nka Bucky John gukoresha indirimbo ye’Intimba y’urukundo’ nta burenganzira abiherewe.

Sponsored Ad

Gérard Bukuru [Bucky John] w’imyaka 70 avuga ko indirimbo ‘Intimba y’urukundo’ yayikoze mu 1988 gusa yatunguwe no kumva ko Kidum yayiririmbanye na Cédrick Bangi mu 2003 ubwo bari muri Kenya kandi nta burenganzira babifitiye.

Gérard Bukuru aganira n’ikinyamakuru Iwacu cy’i Burundi, yatangaje ko ari kwishyuza Kidum Kibido miliyoni 40 z’amafaranga y’i Burundi nk’inyishyu y’amakosa yakoze.

Iyi ndirimbo ‘Intimba y’urukundo’ yasohotse kuri album Shamba mu 2003 ikozwe na Kidum afatanyije na Cédrick Bangi.

Bukuru yavuze ko yigeze kuganira na Kidum amwemerera ko bazakorana indirimbo igahwana n’inyishyu yagombaga kumuha gusa ibyo bumvikanye byarangiye bidakozwe.

Ibi nibyo byatumye Bukuru yitabaza inkiko kuri iki kibazo.

Bukuru ati “Ikibabaje ni igihe nigeze guhura na Kidum turaganira ambwira ko yari aziko napfuye, nibaza nti ni gute yakeka ko napfuye ariko akaba ataraje ku kiriyo cyanjye.”

“Gusa tuganira yanyemereye ko azampa indishyi, ambwira ko azanjyana i Nairobi gukorana nawe indirimbo, twumvikana ko nitumara kuyikora ideni rizaba rirangiye.”

“Nyuma yaranyibagije birangira ibyo bidakozwe, nyamara nkabona ari kuririmbana n’abandi bahanzi , ibi nibyo byatumye niyambaza inkiko, abacamanza bazadukiranura.”

Kidum Kibido yavuze ko indirimbo ‘Intimba y’Urukundo’ yakozwe na Orchestre Imvumero nawe yaririmbagamo.

Ati “ Iriya ndirimbo ni iya Orchestre Imvumero yari iyobowe na Radjabu Ingabire uzwi nka Nasubiri tubana i Nairobi ndetse na Sadi Kinunda wacurangaga, kiriya gihe cyacu amatsinda y’abahanzi ni yo yari azwi cyane aho kuba umuhanzi ku giti cye.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko we na Gérard Bukuru babanaga muri Orchestre Imvumero ariko akaba no mu rindi tsinda ryitwaga Ubumwe rya Omar de Kamenge.

Uru rubanza ruri mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ntahangwa , bivugwa ko rwanahamagaje Kidum ku wa 1 Werurwe 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa