skol
fortebet

Kigali: Mu gitaramo cy’ urwenya Gasumuni yasekeje abantu babura imbavu [Amafoto]

Yanditswe: Sunday 05, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu gitaramo yakoreye ahahoze Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017, umunyarwenya Ntarindwa Diogène benshi bazi ku izina rya Gasumuni cyangwa Atome yasekeje abantu mu kiganiro cyavugaga ku mateka ye mu nkontanyi bitewe n’ amagambo n’ uburyo bw’ ibarankuru yakoreshaga.
Ni igitaramo kiri mu bitaramo by’uruhererekane yatangiye gukora mu mwaka wa 2014. Icy’ uyu mwaka yacyise ‘Kwirekura23’.
Cyari kiryoheye amaso n’amatwi ku bw’urwenya rwa Gasumuni wanakoreshaga (...)

Sponsored Ad

Mu gitaramo yakoreye ahahoze Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017, umunyarwenya Ntarindwa Diogène benshi bazi ku izina rya Gasumuni cyangwa Atome yasekeje abantu mu kiganiro cyavugaga ku mateka ye mu nkontanyi bitewe n’ amagambo n’ uburyo bw’ ibarankuru yakoreshaga.

Ni igitaramo kiri mu bitaramo by’uruhererekane yatangiye gukora mu mwaka wa 2014. Icy’ uyu mwaka yacyise ‘Kwirekura23’.

Cyari kiryoheye amaso n’amatwi ku bw’urwenya rwa Gasumuni wanakoreshaga ibimenyetso byatumaga benshi baseka bagakwenkwenuka. Abayobozi bakuru b’igihugu mu ngeri zinyuranye bari baje kureba Gasumuni harimo Madame Jeannette Kagame, Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, Minisitiri Uwacu Julienne, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abasirakire bakuru mu nzego zitandukanye n’abandi.

Icy’uyu mwaka cyari umwihariko kuko yasekeje abantu mu buryo bwirekuye avuga amateka y’u Rwanda, imibereho Abanyarwanda babayemo mu buhunzi i Burundi, ubuzima bugoye yanyuzemo akiri umusirikare mu Nkotanyi, iterambere igihugu kimaze kubona, ubutwari bw’abayoboye urugamba rwo kubohora igihugu n’izindi ngingo zitandukanye.

Umunota ku wundi, imbaga y’abantu yasekeraga icyarimwe kubera amagambo ya Gasumuni wari umaze igihe kinini adakora igitaramo kinini cyo gusetsa. Yigaragaje nk’umuhanzi ubizobereyemo kuko hafi ya buri jambo yavugaga ryabaga risekeje, rikajyana n’ibimenyetso byatumaga abantu baseka bagatembagara.

Abenshi batashye imbavu zibarya, kuko cyari igitaramo Gasumuni yamaze amasaha atatu asetsa abantu. Abantu bari bakubise buzuye mu ihema rya Camp Kigali, nta rungu ryigeze rirangwa muri iki gitaramo kuko yanzikiye rimwe asetsa abantu guhera saa moya zirengaho iminota mike kugeza saa yine z’ijoro, yasoje benshi bagikeneye kumva urwenya rwe.


Jeannette Kagame na Minisitiri w’ umuco na Siporo Uwacu Julienne nabo bitabiriye icyo gitaramo

Yibandaga ku kubara amateka y’uko akiri umusore mu buhungiro yasabwe kujya mu gisirikare kubohora u Rwanda nk’Inkotanyi n’ubuzima yaje kubamo. Yagiye avuga uko akiri mu Burundi yiberagaho ubuzima bwa gisore ‘mu irigara’, avuga uko agifite munsi y’imyaka 12 yari azi ko iwabo ari i Burundi, uwamubwiraga u Rwanda ngo yaramusekaga ku bwo kurererwa mu buhungiro.

Gasumuni yavuze ko yateguye iyi gahunda y’ibitaramo ashaka ko abantu bongera bakaganira ku mateka banyuzemo, ariko mu buryo bwirekuye, abantu bakabisubiramo bakabisangira.

Yagize ati “Nifuje ko twagaruka kuri ayo magambo aremereye ariko tutayapfobya, nkunda umukino wa box [abantu bahise basekera icya rimwe], unyibutsa amateka twanyuzemo, iyo abantu babiri barimo gukina umwe bakamunesha, umusifuzi akubita hasi inshuro ebyiri, iyo akubise hasi ubwa gatatu uba utsinzwe. Mu 1994 u Rwanda rwari rwashegeshwe cyane, imiryango mpuzamahanga ariyo ngereranya n’umusifuzi yakubise hasi inshuro ebyiri u Rwanda ntirwinyagambura, bagiye gukubita hasi bwa gatatu rurinyagambura ntirwatsindwa.”

Ibyo Gasumuni yibanzeho cyane….

Gasumuni yibanze ku kugereranya imico y’Abanyarwanda, Abarundi, Abanye-Congo n’ibyo yagiye abona mu Burayi. Yakoreshaga indimi shanu mu gusetsa, Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda, Ikirundi n’i Lingala.

Yibanze cyane ku mwiherero uherutse guhuza abayobozi bakuru b’igihugu, ibyavugiwemo ndetse n’aho byerekeza u Rwanda, yabihuje n’icyegeranyo yakoze ku byabaye mu mwaka wose wa 2016 aho yasoje avuga ku buryo bwiza polisi yashyizeho mu gucyura abasinzi mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Abantu basetse baratembagara ubwo Gasumuni yavugaga ko ‘inkuru iri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ari iya Senderi Hit na Donald Trump’. Ibi byasekeje benshi ubwo yasomaga ibaruwa Senderi yandikiye Trump mu Cyongereza kirimo amakosa akabije n’uburyo uyu muhanzi yagiye muri Amerika bakamwangira kwinjirayo ‘kuko yari aherekejwe na Producer we ukomoka i Nyamirambo ufite izina ry’Abayisilamu’.

Mu bandi bahanzi yakomojeho harimo Knowless, Jay Polly na Charly na Nina, yavuze uko bizaba byifasha nko mu myaka 50 iri imbere ubwo bizaba bitangaje kumva nka Gasumuni abwira mugenzi we ati ‘Yewe mpuye na wa mukecuru Nolesi, munyuzeho hano hepfo ari kumwe na Jepoli’, akongera ati ‘Uzi ba bakobwa baririmbye Indoro, yewe barashaje ntiwareba…’

Yakomeje kuri Miss Igisabo wavugishije benshi muri Miss Rwanda 2017 aho yamugereranyaga n’umwishywa we ngo urusha uyu mukobwa gutambuka neza. Yamuzanye amwereka abaje mu gitaramo ngo barebe koko ko arusha Igisabo ubwiza no gutambuka neza.

Gasumuni yifuzaga kwandikira Perezida Kagame mu 1994

Uyu munyarwenya yagiye yibanda ku mateka y’Inkotanyi, avuga ariko ko we yakuriye ku ‘irigara’ aho urubyiruko rwo mu Mujyi i Burundi rwakundaga guhurira rukaganira ku buzima bwarwo gusa nyuma inkotanyi ngo zazanye ‘igipindi’ zimwinjiza mu gisirikare

akiri muto.

Akivuga ibi bamwe biruhukije na we ahita abagaruramo morale ati ‘mubahe amashyi abo bantu batureresheje mukongoti tuba abagabo’, bahise bakangukira icya rimwe barongera baraseka.

Yashimye cyane Perezida Kagame wari uyoboye urugamba anavuga ubwoko bw’urwandiko yari kumwoherereza akibaho mu buzima bwo ku irigara aho bakoreshaga imvugo y’urubyiruko yiganjemo Igiswahili no kwitwara nk’abarasita.

Ubwo butumwa yari kwandika yicaye mu irigara n’abandi basore bakundaga kwinywera itabi bwagombaga kuba buteye butya: “Sasa, unabiona vieux-bar, nikwambiye [agahita asaba isigara ati ‘leta iyo fege hapa weye’], unaona bile bitu bya nkotanyi ni bitu bya vrai vraiment. Juu tena nilkuona uko lion wa hatari, juu niliona mafoto yako uko na maposteri ya machensi kama wakina Mandela, mimi napendaga bitu vya hivyo, ni vya ki-Lion, lakini kusemesha ukweli vraiment wewe wende peke!”

Radio Muhabura n’amateka y’impunzi i Burundi

Gasumuni yabanje kuvuga ubuzima bugoye impunzi z’Abanyarwanda zanyuzemo i Burundi aho byabaga bigoye kwiga, nta burenganzira bafite ku gihugu cyabo ndetse n’aho bahungiye bagafatwa nabi.

Mu buryo bwo gutebya, Gasumuni yavuze ko inzu iwabo bari bacumbitsemo we yayifataga nk’u Rwanda ati ‘Ababaye i Burundi muzi uko inzu zabaga zingana, njyewe nabonaga ari u Rwanda rwose, ibaze da, iwacu mu rugo data yari yaranyobeye umushyitsi akicara ku ntebe ye yaza [papa] akamwuka inabi ngo amuvire ku ntebe, namwe mufite ba so bameze gutyo? Ngaho mumpe amashyi…’

Yavuze uburyo Radio Muhabura bayumvaga i Burundi ariko ababyeyi ngo bamuhozaga ku nkoni bamuziza ko radiyo iri kuvuga buhoro bakamushinja ko yayishe kandi azira ubusa. Ati “Umva iby’urwenya reka tube tubishyize ku ruhande, ni nde wari warashinze iriya radio? Yavugaga gahoro cyane, indirimbo zacurangwagaho byasabaga kuziha imbaraga kugira ngo zivuge, data yumvaga itavuga cyane agafata inkoni agakubita akeka ko nayishe”.

Yongeye gutuma abantu bakwenkwenuka ubwo yavugaga [mu buryo bwo gutebya] ko mu Kiliziya i Burundi bigoye kumva Padiri avuze amazina y’abatagatifu akazanamo na Petero.

….bakavuga ngo Mariko mutagatifu, udusabire, Yohana mutagatifu udusabire; hanyuma bagera kuri Petero mutagatifu[uvuze ngo udusabire bakubaza niba ari Buyoya cyangwa uriya wundi]. Ariko bagera kuri Pawulo mutagatifu[ndavuga uw’i Kigali] tukavuga cyane ngo ‘udusabire’, mumuhe amashyi mwa bantu mwe.”

Ibi byasekeje benshi, kuko yabivugaga mu buryo bwatumaga abantu benshi batihangana bagaturikira rimwe bagaseka cyane, bitewe n’uko byari mu buryo busekeje.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa