skol
fortebet

Kim Kardashian ari gutanga amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500 kuri buri muntu wubahirije gukora ibyo yasabye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Umunyamidelikazi, umunyamakuru kuri Televiziyo, Kim Kardashian yatangaje ko yifuza kohereza amadorari 500 kuri buri muntu wese wubahirije ibyo yasabye mu rwego rwo gufasha abantu 1000 bamerewe nabi n’ibi bihe.

Sponsored Ad

Kim Kardashian avuga ko uyu mwaka wabaye ingume ku bantu benshi, bityo ko hari abadafite amafaranga yo kwishyura ubukode, kugura ibiryo byo kurya n’ibindi. Ashimangira ko abantu 1000 bose azabaha amadorari 500 umwe umwe.

Nk’uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter, agaha amahirwe abantu 1000 bamukurikira, birashoboka ko wayatsindira kuko ntabwo yashyizeho itariki ntarengwa nu’bwo yabitangaje Tariki 21 Ukuboza 2020.

Mu butumwa bwe Kim Kardashian yagize ati: “Muraho! Umwaka wa 2020, wabaye ingume abantu benshi baragorwa no kwishyura ubukode cyangwa se kubona ifunguro ku meza, ndashaka kwerekana urukundo nohereza amadorari 500 ku bantu 1000, andika #KKWHoliday”.

Kim Kardashian, ari mu bagore b’abaherwe ku isi kandi bakurikirwa n’abantu benshi ku isi kuri Twitter, dore ko abamuyobotse bagera kuri Miliyoni 68, bikiyongeraho ko ari umugore washakanye n’icyamamare muri muzika, Kanye West washakaga kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa