skol
fortebet

Kim Kardashian utajya yiburira yongeye kugaragara yambaye imyambaro yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umushabitsi ukomeye Kim Kardashian yongeye kuvugwa mu binyamakuru kubera imyambaro ye igaragaza amabere ye yagaragaye yambaye.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 38 yaraye agaragaye yambaye imyenda igaragaza amabere ye ndetse igice kinini cyayo cyari hanze bituma ibinyamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga zicika ururondogoro.

Kim Kardashian yambaye iyi kanzu igaragaza amabere ye izwi nka 1998 Thierry Mugler mu ijoro ryakeye ubwo yari yitabiriye ibirori bya Hollywood Beauty Awards byabaga ku nshuro ya 5.

Uretse iyi kanzu igaragaza amabere ye,Kim Kardashian yagaragaye yambaye inkweto zibonerana hose ku buryo ikirenge cye cyose cyagaragaraga bituma benshi mu bitabiriye ibi birori bamurangarira.

Kim Kardashian yitabiriye ibi birori ari wenyine ndetse biravugwa ko umugabo we Kanye West yasigaye mu rugo ari kwita ku bana babo.





Ibitekerezo

  • Uyu mugore yabanye n’abagabo barenga 14 bazwi.Amoko aragwira.Abakobwa n’abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa