skol
fortebet

King James yemeje abahanzi 5 bazamufasha amurika Album ye nshya

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Ruhumuriza James benshi bazi nka King James, umuhanzi umaze kuba ubukombe muri muzika nyarwanda, yatangaje abahanzi bazamurekereza mu karere ka Rubavu anavuga uko ibiciro bihagaze kugirango winjire muri icyo gitaramo.
Mu minsi ishize, King James w’imyaka 26 y’amavuko, uherutse gushyira hanze indirimbo ’Ibare’ yatembereye mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ ikiyaga cya Kivu agamije kureba aho igitaramo cye cyizabera.
Ubwo uyu muhanzi azaba ashyira hanze album yise ’Urukundo’ azafatanya (...)

Sponsored Ad

Ruhumuriza James benshi bazi nka King James, umuhanzi umaze kuba ubukombe muri muzika nyarwanda, yatangaje abahanzi bazamurekereza mu karere ka Rubavu anavuga uko ibiciro bihagaze kugirango winjire muri icyo gitaramo.

Mu minsi ishize, King James w’imyaka 26 y’amavuko, uherutse gushyira hanze indirimbo ’Ibare’ yatembereye mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ ikiyaga cya Kivu agamije kureba aho igitaramo cye cyizabera.

Ubwo uyu muhanzi azaba ashyira hanze album yise ’Urukundo’ azafatanya n’abahanzi barimo: Riderman, Bull Dogg, Christopher, Bruce Melody na Mico The Best. Uretse aba King James azanafatanya n’abahanzi bamenyerewe muri aka gace barimo Khalidy, Bizarre Music ndetse n’itsinda rya The Same.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 24 Ukuboza 2016 guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa yine z’ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga igihumbi (1000frw)mu myanya isanzwe ndetse na bitanu (5000frw) mu myanya y’icyubahiro.

King James abahanzi bazamufasha amurika Album bamenyekanye

Iyi Album King James yise ‘Urukundo’ igizwe n’indirimbo 10. King James, aheruka gusohora indirimbo zakunzwe zirimo Naramukundaga, ‘The Girl Is Mine’ yaririmbanye na Kevin Lyttle, Arogosha, Ayo Arya Ni Ayanjye yakoranye na Bull Dogg, Nturare Utabivuze, Ni wowe yaririmbanye na Lion Imanzi.

Kuva mu 2006, King James nyinshi mu ndirimbo asohoye zirakundwa. Mu 2011, abifashijwemo na Kina Music yasohoye album ya mbere yise Umugisha, nyuma mu 2012 asohora iya kabiri yise Umuvandimwe.

Nyuma King James yaje gusohora izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Umuriro Watse, Ganyobwe, Zizane n’izindi.Mu 2014, King James yamuritse album ye ya kane yise ‘Ntibisanzwe’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa