skol
fortebet

Kitoko yakomoje ku bukwe bwe n’ umunyamakurukazi Kizima

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Kitoko Bibarwa uri mu Rwanda, yavuzweho kuba mu rukundo n’umunyamakuru w’umunyarwandakazi Kizima Ngabonziza Joella, hejuru y’ibyo ngo baniteguraga kurushinga.
Bibarwa Patrick wageze mu Rwanda tariki ya 12 Nyakanga 2017 avuye mu Bwongereza aho yari yaje mu bikorwa byo kamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi wanatsinze amatora, yagaramye ubukwe bwavugwaga hagati ye na Kizima wakoreye Royal Tv.
Muri Gashyantare 2017, Umuryango watangaje inkuru yavugaga ku rukundo rwa Kitoko n’uyu (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Kitoko Bibarwa uri mu Rwanda, yavuzweho kuba mu rukundo n’umunyamakuru w’umunyarwandakazi Kizima Ngabonziza Joella, hejuru y’ibyo ngo baniteguraga kurushinga.

Bibarwa Patrick wageze mu Rwanda tariki ya 12 Nyakanga 2017 avuye mu Bwongereza aho yari yaje mu bikorwa byo kamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi wanatsinze amatora, yagaramye ubukwe bwavugwaga hagati ye na Kizima wakoreye Royal Tv.

Muri Gashyantare 2017, Umuryango watangaje inkuru yavugaga ku rukundo rwa Kitoko n’uyu mukobwa wabayeho umunyamakuru. Icyo gihe ibyabo byashyizweho akadomo tariki 11 Gashyantare 2017, ubwo Kitoko yashyiraga ifoto y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram, agashyiraho akamenyetso ku mutima.

Kuri St Valentin, uyu mukobwa nawe yashyize ifoto ya Kitoko ku rukuta rwa instagram, maze nawe ashyiraho akamenyetso ku mutima. Ibi ninabyo byakomeje kuzamura umubane w’abavugaga ubushuti budasanzwe hagati y’aba bombi.

Mu kiganiro KT Idols cyatambutse kuri iki cyumweru gishize, Kitoko yabajijwe inkuru y’ubukwe bwe yavuzwe akiri mu Bwongereza, anabazwa igihe adateganya kurushinga.

Kitoko wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Ikiragi, Bikiramariya, I love you, n’izindi ni umuhanzi washinze imizi mu njyana ya Afrobeat yavuze ko ‘bitarenze imyaka ibiri azaba yaramaze kurushinga’.

Yungamo ati “Byanze bikunze, buri wese yifuza kugira iherezo ryiza nk’uko nanjye bindi mu mutwe. Nari ndi mu ishuri, ntabwo nari kuzana umugore ngo ajye amfasha gusoma ibitabo, ndakeka bitarenze umwaka umwe, ibiri ndaba ndi umugabo wubatse. Ibiri ntabwo nayirenza, naba nshaje.”

Muri iki kiganiro yanahishuye ko afite abakobwa benshi afata nk’ishuti ariko nta n’umwe muri bo arabwira ijambo ‘Ndagukunda’. Ngo we abishyira mu rwego rw’igeregezwa.

Yagize ati “Ndacyari mu mwaka w’igerageza cyangwa nabo baracyangerageza, ntabwo ndafata icyemezo ngo ngire umuntu mbwira aya magambo ijana ku rindi, ariko mfite abakobwa mvuga nti nshatse umugeni nakura muri aba […] Baba bahari ariko ntawe ndabwira aya magambo ngo mfate icyemezo.”

Kitoko yanavuze ko mu munsi yavuba aba yasubiye mu Bwongereza, ngo muri Nzeri uyu mwaka araba asoje amasomo, yanavuze ko yamaze gutanga igitabo yanditse asoza amashuri.

Ati “Ndiyo kuko natangiye ubundi buzima bwaho, ngomba kuba mpagumye kuko natangiye ubundi buzima bwaho, ngomba kuba mpagumye yenda nyuma y’aho nko mu mpera z’umwaka utaha nibwo nazataha burundu.”

Kitoko avuga ko nta mushinga w’ubukwe yigeze agirana n’uyu mukobwa.


REBA HANO ’Thank You Kagame’ ya Kitoko:

Ibitekerezo

  • Abantu nyamwinshi bafite imyumvire itariyo.Kuki mwita abantu bagamije kuryamana gusa ngo ni "umukunzi we"?? Abagabo iyo bamaze guhaga abakobwa,barabata.Ibyo niko byagenze hagati ya Kitoko na Noella.Dushyize mu kuri,KITOKO amaze kuryamana n’abakobwa bangahe?Imana n’iyo ibizi.Kandi ni benshi cyane,kimwe n’abandi ba STARS bose.Akazi kabo ni kuryamana n’abakobwa babizaniye nka NOELLA.Ibyo se nibyo mwita ngo ni UMUKUNZI we??Impamvu abenshi mubyita ngo ni UMUKUNZI we,nuko mutemera ko baba bakora ICYAHA cyo gusambana.Ni gute ibintu bibabaza imana mubyita ngo ni Ugukundana?N’ubwo imana yicecekeye,mumenye ko yashyizeho Umunsi w’imperuka,ubwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza gusa abantu bake bayumvira. Abo nibo bazatura muli Paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Nubwo imana yatinze kurimbura abanga kuyumvira,irenda kubikora (Habakuk 2:3).Ese ntabwo muzi ko ubuzima mwandarika,ari imana yabuduhaye? Biroroshye cyane ko KITOKO na NOELLA batera igikumwe bakabana mu mategeko.Aho kubikora,barashaka kwereka imana ko ntacyo ibabwiye.Biteye isoni GUSUZUGURA umuremyi wawe.

    - 23/08/2017 saa 15:26

    Ark ibyo ntitwabihagararaho imana niyo izi ukuri kwabantu
    Kanda hano umusubize

    Rwamirera paul - 23/08/2017 saa 07:01

    Ubundi c uyu musinzi n’umunnywi w’itabi yamarira iki uyu mu nyarwandakazi Imana yaba imurinze uwo munyarwandakazi ashime Imana amaso aba yenda kumuturumbukamo kitoko we urarangiye ukuntu wari umusore uhamye ufite ijwi ryiza Umuhanzi utagira album.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa