skol
fortebet

Kitoko yashimiye Ambasaderi Karitanyi Yamina wamuhaye ikiganiro azifashisha mukwandika igitabo asoza kwiga Kaminuza

Yanditswe: Wednesday 28, Apr 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi Bibarwa Patrick wamamaye nka Kitoko umaze igihe ari kwiga mu Bwongereza ibijyanye na Politiki, yashimye bikomeye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza no muri Irlande, Yamina Karitanyi, wamuhaye ikiganiro azifashisha mu gitabo ari kwandika asoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa uyu muhanzi yanyujije kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa 27 Mata 2021, ko yishimiye kugirana ikiganiro na Ambasaderi Yamina Karitanyi. Ni ikiganiro cyari gifite umutwe ugira uti “Uruhare rw’Umugore muri Politiki y’u Rwanda”.

Yavuze ko iki kiganiro kuri we cyari nk’itegeko kuko agomba kucyifashisha mu gitabo ari kwandika muri kaminuza ari gusoza, ndetse anavuga ko umunsi yagiriyeho iki kiganiro ari umwe mu minsi y’agaciro kuri we.

Ati “Uyu munsi nagize amahiwe yo kuganira na Ambasaderi Yamina Karitanyi uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza. Ni ikiganiro kivuga ku ruhare rw’umugore muri politike y’u Rwanda, yansobanuriye byinshi ndushaho gusobanukirwa ndetse bizamfasha mu gitabo gisoza amasomo ndi gutegura.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo za Afrobeat yasoje ashimira Ambasaderi ku mwanya yamuhaye no gukomeza guhagararira u Rwanda neza.

Kitoko yagiye mu Bwongereza ku wa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Mbere yo kuyatangira yabanje gufata amasomo y’indimi. Aheruka mu Rwanda mu 2018.

Kitoko ari gusoza amasomo muri Kaminuza ya London South Bank.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa