skol
fortebet

Knowless Butera ntaramenyera kwitirirwa izina ry’umukobwa we

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Ingabire Butera Jeanne [ Knowless] washakanye na Ishimwe Clement, aravuga ko ataramenyera guhamagarwa ’Mama Or’.
Clement na Knowless, bibarutse imfura yabo tariki ya 22 Ugushyingo 2016. Mu mezi hafi atatu ashize babyaye, umuhanzikazi Knowless ngo ntaramenyera ko ahamagarwa ‘Maman Or’.
Knowless wari umaze igihe kirenga icyumweru ari kumwe n’umukunzi we mu gihugu cy’u Bwongereza, atangaza ko kumenyera guhamagarwa amazina ye akoresha mu kazi nka ’Kabebe’, Knowless; n’ayandi bituma atiyumvisha ko (...)

Sponsored Ad

Ingabire Butera Jeanne [ Knowless] washakanye na Ishimwe Clement, aravuga ko ataramenyera guhamagarwa ’Mama Or’.

Clement na Knowless, bibarutse imfura yabo tariki ya 22 Ugushyingo 2016. Mu mezi hafi atatu ashize babyaye, umuhanzikazi Knowless ngo ntaramenyera ko ahamagarwa ‘Maman Or’.

Knowless ntaramenyera ko ahamagarwa izina ry’umwana we

Knowless wari umaze igihe kirenga icyumweru ari kumwe n’umukunzi we mu gihugu cy’u Bwongereza, atangaza ko kumenyera guhamagarwa amazina ye akoresha mu kazi nka ’Kabebe’, Knowless; n’ayandi bituma atiyumvisha ko iyo umuntu avuze ’Mama Or’ ko ariwe ubwirwa ngo akenshi agira ngo ni undi muntu babwira.

Umwana wabo yitiriwe izina rimwe kuri buri ruhande rw’umubyeyi ariko nabo bakomora ku y’ababyeyi babo. Bamwise ‘Ishimwe Or Butera’.

Knowless uherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Ujyunkumbura’ yagize ati “Kuva aho mbyariye nta muntu ndumva anyitirira izina ry’umwana wanjye!!N’ubigerageje kuri mpamagara hari ubwo mba numva ari undi avugisha atari njye”– Knowless

Kugeza ubu biragoye kubona isura cyangwa ifoto y’umwana wabo [Ishimwe Or Butera] irajya hanze keretse ikiganza cye. Nta mu numwe uzi uko asa keretse abasura urugo rwabo.

Ku ruhande rwa Knowless w’imyaka 26 y’amavuko, avuga ko kudashyira hanze amafoto y’umwana wabo atari ibintu batekerejeho akivuga ko.

Avuga ko ari ibintu bumvikanyeho mbere y’uko umwana avuka ngo bashingira ku kuba umwana aba ataragira amahitamo ku buryo amafoto ye ashobora kuzashyirwa hanze ari uko nawe yamaze kumenya ubwenge kandi bigakorwa igihe nawe azaba yabyemeye.

Ku bijyanye no kuba atarigeze agira umubyibuho ukabije umenyerewe ku bagore bakibyara, atangaza ko yabifashijwemo no kutarya ibiryo birimo amavuta no kureka isukari burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa