skol
fortebet

Knowless mu myitozo ngororamubiri irangirana n’amezi atatu-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2018

Sponsored Ad

Butera Jeanne D’arc [uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless] akaba ari n’umugore wa Producer Ishimwe Clement ari gukora imyitozo ikakaye kugirango akomeze kugira ubuzima buriza umuze aho yihaye iminsi 90 aterura ibyuma ahinduranya kugirango akomeze kurwanya zimwe mu ndwara zandura.
Uyu mugore w’umwana umwe akaba ari gukorera imyitozo muri Gym ya Hotel Umubano ku Kacyiru afatanya n’umutoza we.
Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo zikomeye nka Uzagaruke, Winning Team, Ujya unkumbura, Baramushaka (...)

Sponsored Ad

Butera Jeanne D’arc [uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless] akaba ari n’umugore wa Producer Ishimwe Clement ari gukora imyitozo ikakaye kugirango akomeze kugira ubuzima buriza umuze aho yihaye iminsi 90 aterura ibyuma ahinduranya kugirango akomeze kurwanya zimwe mu ndwara zandura.

Uyu mugore w’umwana umwe akaba ari gukorera imyitozo muri Gym ya Hotel Umubano ku Kacyiru afatanya n’umutoza we.

Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo zikomeye nka Uzagaruke, Winning Team, Ujya unkumbura, Baramushaka n’izindi nyinshi.Yatwaye ibihembo bitandukanye kuva yatangira muzika kugeza yegukanye Primus Guma Guma Super Star 5.

Knowless muri siporo agamije ubuzima bwiza

Tariki ya 7 kanama 2016 nibwo Knowless yarushinze na Clement bari bamaze imyaka itanu bakundana mu ibanga rikomeye.Ubukwe bwabo bwatashwe n’abatumiwe kuko aho bwabereye umutekano wari wakajijwe kuhinjira ari ukubanza kwerekana urupapuro rw’ubutumire.

Nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe Knowless na Clement bibarutse imfura y’umukobwa bahise bita amazina yabo bombi bongeraho n’irya gatatu ‘Ishimwe Or Butera’.

Aherutse gutangaza ko bimwe mu byatumye atabyibuha cyane nyuma yo kubyara harimo kuba yararetse burundu kurya ibiryo birimo amavuta ngo n’ubwo biba bitaryoshye na gato ku muntu wamenyereye ibirimo amavuta yarihanganaga akaba aribyo arya muri icyo gihe.

Yanavuze kandi ko yaretse ibinyobwa birimo isukari no kunywa amazi menshi cyane byose byamufashije kutiyongera ibiro.

Photos:Inyarwanda.com

Ibitekerezo

  • Ariko muba mwabuze inkuru? nanjye muzaze munfotore ndi muri sport. ubu se ibi bifashije iki abasomyi? 0%

    Wauuuh courage ka babe..nkundako ibintu byose ubigiramo courage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa