Knowless yakomoje ku nkuru za mbere y’ ubukwe bwe zavugaga ko atwite

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 5 February 2018 Yasuwe: 2559

Kubera kuvugwaho inkuru we yitako ari ibihuha, Knowless yahisemo kutongera kuzisoma akajya abibwirwa n’inshuti ze.Ibi yabivuze asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije ikintu yumvise kikamushegesha kuva yatangira umuziki.

Ni ibintu asubiza aseka ariko ko kandi akibuka ko yagiye avugwaho ibyabaga ari ukuri n’ibinyoma, byose akarenzaho ingohe agakomeza gukora umuziki yatangiye yiga mu mashuri yisumbuye.Amashusho n’inkuru zidasibangana mu mutwe harimo iby’uko yagiye avugwaho gutwita buri mwaka.

Iyo hasokoga inkuru ivuga ko atwite, yatekereza umunyamakuru cyangwa se umuntu bahuye amwitegereza akibuka ko aricyo yarebaga koko, ubundi ngo ntacyo byamutwara kuko yabaga azi ukuri nk’uko yabibwiye Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru dusoje.

Knowless yashakanye na Clement

Mu byo ashobora kwibagirwa ntiharimo ukuntu higeze gucicikana inkuru z’uko atwite kandi byari ibihimbano.Yagize ati ”Hari nk’igihe cyageze ntarubaka urugo nk’imyaka itatu ikurikirana bakajya bavuga ngo ‘Knowless aratwite’ buri mwaka buri mwaka, nyine nka kabiri mu mwaka. Nkahura n’umuntu nkabona ari kundeba cyane ubashije kuntinyuka."

Avuga kandi ko kubera inkuru nyinshi z’ibihuha zagiye zimuvugwaho, byatumye acana uwaka n’itangazamakuru areka gusoma no kumva inkuru zamuvugwagaho ahubwo akajya abyumvana inshuti ze babaga bari kumwe.

Yagize ati :"ariko urumva hari igihe cyageze ndavuga nti ‘igihe nzajya numva ko hari inkuru mbi yamvuzweho ntabwo nzajya mbisoma’ ubwo rero akenshi izo nkuru nari nsigaye nzibwirwa n’abandi.”

Knowless na Clement bashakanye kuya 8 Kanama 2016, bafitanye umwaka umwe w’umukobwa bise ‘Or Butera Ishimwe’, yavutse ku wa 22 Ugushyingo 2016 nyuma y’amezi 3 gusa bakoze ubukwe.

Knowless avuga ko yababajwe no kumva ahora atwite

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mugisha

    Ngo ubashije kumutinyuka niwe wamwitegerezaga areba ko atwite, ahubwo c umutinya ninde??
    Ikindi, ko avuga ngo bamuvuzeho gutwita babeshya, icyo babeshye niki, ubu yasobanura ko hari umuntu ubyarira amezi 3!!!!!!!!

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Keza wifotoje yikinze ibendera , yongeye kwifotoza mu buryo...

Umunyarwandakazi Niyigena Solange wiyita Keza Terisky ku mbuga...
24 February 2018 Yasuwe: 30 0

Urutonde rw’ amafoto yavugishije benshi ku mbugankoranyambaga

Nkuko musazanzwe mu menyereye ko UMURYANGO tubagezaho amafoto atandukanye...
24 February 2018 Yasuwe: 41 0

Ibikubiye mu kiganiro cya nyuma Muyoboke yagiranye na Charly&Nina mu...

Mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare,2018 rishyira ku wa 20 Gashyantare,2018...
24 February 2018 Yasuwe: 1255 0

Bull Dog yihereyeho yavuze abandi aha amahirwe yo guhatana muri Guma...

Umuraperi Bull Dog atangaza y’uko hari abahanzi b’abaraperi bagenzi be abona...
24 February 2018 Yasuwe: 514 0

Miss Elsa asoje manda hari benshi agaruriye icyizere cy’ubuzima

Umukobwa w’imibiri yombi w’I Gikondo mu mujyi wa Kigali asoje manda y’umwaka...
24 February 2018 Yasuwe: 942 0

Amafoto ya Blac Chyna wavuzweho gushyira ku karubanda amashusho...

Blac Chyna uzwi mu kumurika imideli no mu bucuruzi muri Leta zunze ubumwe...
24 February 2018 Yasuwe: 908 0