skol
fortebet

Knowless yagarutse ku rugendo umubyeyi we yakoze ariwe aruhira

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutegarugori w’Umunyabigwi, Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement muri Nyakanga 2016 yavuze ikintu yigeze gukorerwa n’umubyeyi we akiri umwana we.
Uyu muhanzikazi afite ibikorwa bimaze kwambuka imipaka ndetse azwi cyane ku rwego mpuzamahanga; yibanda cyane ku ndirimbo z’urukundo zicuranzwe mu mudiho w’Afurika.
Ari mu bahanzi bakomeye bafite ibikombe byinshi mu kabati, yagiye agira amahirwe yo guhatanira ibihembo mpuzamahanga gusa nta na kimwe aragira amahirwe yo kwegukana. (...)

Sponsored Ad

Umutegarugori w’Umunyabigwi, Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement muri Nyakanga 2016 yavuze ikintu yigeze gukorerwa n’umubyeyi we akiri umwana we.

Uyu muhanzikazi afite ibikorwa bimaze kwambuka imipaka ndetse azwi cyane ku rwego mpuzamahanga; yibanda cyane ku ndirimbo z’urukundo zicuranzwe mu mudiho w’Afurika.

Ari mu bahanzi bakomeye bafite ibikombe byinshi mu kabati, yagiye agira amahirwe yo guhatanira ibihembo mpuzamahanga gusa nta na kimwe aragira amahirwe yo kwegukana.

Knowless ashima urugendo umubeyi we yakoze amushakira amaramuko
Twavugamo nka Salax Awards, yanegukanye kandi Primus Guma Guma Super Star irushanwa riri ku isonga muyahabwa abanyamuziki mu Rwanda.

Aherutse kubwira Magic Fm uburyo umubyeyi witwaga Butera yigeze kurenga impinga agiye kumugurira amagi y’inkware.

Ati”Kubera nari nkiri mutoya bimwe ntago mba nkibyibuka rimwe na rimwe njya ntekereza ko aba ari amateka yabayeho, sinibuka niba ari amagi y’iki , oooh ni amagi y’inkware, abantu bigeze kubwira mu babyeyi banjye[Papa na Mama] ko ayo magi ari meza ku bana. Papa yarazindutse arenga umusozi ajya gushaka ayo magi kugira ngo ubuzima bwanjye bukomeze kuba bwiza kurushaho.”

Akomeza avuga ko atibuka neza uko ayo magi amera ariko ko azirikana urukundo rudasanzwe umubyeyi we yari amufitiye, ati” Wenda ubu sinibuka uburyo amagi y’inkware amera gusa iyo mbitekereje mpita numva ko ababyeyi banjye hari ikintu bigomwaga kugira ngo mbeho neza, nari umwana umwe barankundaga cyane. Iyo mbyibutse mpita mvuga ko ari ubutwari kuba umubyeyi wigomwaga buri kimwe kugira ngo ubuzima bw’umwana we bugende neza.”

Kuri ubu Knowless aritegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Uzagaruke’. Avuga ko mu bwana bwe yakuranye inzozi zo kuzatunga imiturirwa n’imodoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa