skol
fortebet

Knowless yavuze inyamaswa atinya, anasaba guhishurirwa imitima y’abantu

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2017

Sponsored Ad

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement uri mu bahanzi bubashywe muri muzika Nyarwanda, yahishuye ko hari inyamaswa atajya arota guhuranayo, anavuga ko aramutse ahuye n’Imana hari icyifuzo kimwe gusa yayisaba.
Ni mu kiganiro yahaye Radio Rwanda, aho yasobanuye byinshi mu buzima bwe, anakomoza ku buzima abayemo burimo gutinya inzoka ku rwego rwo hejuru anakomoza ku mashimwe afitiye Imana nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa nk’inzozi yakuranye.
Yakomeje avuga ko aho guhura n’inzoka (...)

Sponsored Ad

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement uri mu bahanzi bubashywe muri muzika Nyarwanda, yahishuye ko hari inyamaswa atajya arota guhuranayo, anavuga ko aramutse ahuye n’Imana hari icyifuzo kimwe gusa yayisaba.

Ni mu kiganiro yahaye Radio Rwanda, aho yasobanuye byinshi mu buzima bwe, anakomoza ku buzima abayemo burimo gutinya inzoka ku rwego rwo hejuru anakomoza ku mashimwe afitiye Imana nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa nk’inzozi yakuranye.

Yakomeje avuga ko aho guhura n’inzoka yabona intare imbere ye, ati” Buriya mu bintu ntinya inzoka. Aho kugira ngo mpure n’inzoka nahura n’intare kuko wenda mba mbona itantera ubwoba cyane ko tuba turebana kandi twenda kureshya ariko inzoka yo ni urundi rwego rw’inyamaswa ntajya nifuza guhura nayo.”

Abajijwe icyo yasaba Imana aramutse ahuye nayo, yatangaje ko yabanza kuyishimira mbere y’uko ayisaba.Ngo mubyo yamuhaye biri ku rutonde rw’imbere n’umwana mwiza kandi yishimira.


Knowless avuga ko yasaba Imana guhishurirwa imitima y’Abantu/Photo:Radio Rwanda

Avuga ko yakuze yifuza kubyara umukobwa ubwo azaba arushinze ndetse buri gihe akaba ajya yicinya icyara niyo yaba ari mu nzu zitunganya muzika agashima Imana ari gukora indirimbo.

Yavuze ko 90% y’ibyishimo afite kugeza uyu munsi abikesha kuba ari umubyeyi byongeye akaba yarabyaye umukobwa nk’uko yahoranaga inzozi zo kuzibaruka umwana we w’imfura w’umukobwa.

Yakomeje avuga ko icya mbere yasaba Imana ari ukumuha ubushobozi bwo kureba mu mitima y’abantu kuko abantu biyoberanya.

Ati” Buriya impamvu nasaba Imana icyo kintu n’uko umuntu ari mugari cyane cyane cyane … Inyamaswa iyo irakaye irabikwereka , iyo inezerewe n’ubwo idaseka ariko urabibona ko ifite umunezero."

Yungamo ati “Abantu turatangaje cyane ushobora kuba ubabaye ariko inyuma ntubigaragaze, abantu bakabona wishimye nyamara mu mutima uri gushira. Impamvu ibintera n’uko umuntu ari mugari.”

Yasobanuye ko icyatuma asaba icyo cyifuzo atari uko nta muntu wamuhemukiye ahubwo ko nta muntu w’intungane uri ku Isi.Ngo byose biterwa n’uko umuntu yiyoberanya ku buryo gutahura amayeri ye bitoroshye

Ati "umuntu yajya ajya gukora amakosa undi bari kumwe agahita amubuza kubera ko yamaze kumenya icyo agambiriye kitari cyiza."

Arongera ati ”Kera mu gihe cya Jenoside n’ubwo wenda nari nkiri muto ariko nari nzi ubwenge, wajyaga kubona ukabona umuntu w’umupapa atwaye akana akagatuka kubera kamusekeye byabindi by’abana bakunda kwisekera, akagatuka nk’igitutsi kibi cyane , ukibaza ese ? nyine udasobanukiwe, ubu rero umuntu amaze gukura nibwo asubiza amaso inyuma akibaza, Ese uriya muntu nka kiriya gihe kariya kana kangana kuriya yagatutse kubera iki ?”


Knowless kuri ubu yatangiye kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Uzagaruke’.Ni nyuma yo gutunganya no gushyira hanze indirimbo yise ‘Winning Team’.

Ibitekerezo

  • Ibi KNOWLESS avuga,bihuye n’ibyo umufaransa witwaga VOLTAIRE yigeze gusaba imana.Yarayibwiye ati:"Mana yanjye,uzandinde inshuti zanjye.Naho abanzi banjye,nzabicungira".Cyokora nta muntu numwe wamenya umutima wundi.
    Nicyo gituma abantu babeshyana,bakabwirana ko bakundana babeshya.Ibi biterwa nuko abantu badatinya imana.Urugero,nubwo Pastors benshi bavuga ko bakorera imana,nyamara bakora ibintu byinshi imana itubuza.Barya amafranga y’abantu nyamara YESU yaradusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Bamwe muli bo,basambanya abayoboke babo.Muribuka vuba aha Pastor wo muli South Afrika,witwa DINTWE,wateye inda abayoboke be bagera kuli 30.Cyangwa aba biyita ba Bishop na Apotre basigaye barushanwa kugura imodoka zihenze,babeshya abantu ngo barabasengera babone Etages,V8,etc....Nubwo tudashobora kureba mu mutima w’undi muntu ngo tumenye icyo atekereza,imana yo iba ihareba (1 Chronicles 28:9).Abantu bose b’indyarya,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza,imana izabica ku Munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).Hazarokoka gusa abantu bayumvira,bature mu isi nshya ya Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa