skol
fortebet

Knowless yibukije Safi ko kugira ubwanwa bwinshi bitatuma yuzuza inshingano ku nkumi agiye kurongora

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2017

Sponsored Ad

Knowless Butera wakundanyeho na Safi wo muri Urban Boys, yatangaje ko kuba Safi wahoze ari umukunzi we agiye kurushinga ari ibintu yumvise akishimira, yaboneyeho no kumugenera ubutumwa bwo kuzirikana mbere y’uko ahamya isezerano n’umukunzi we,Niyonizera Judithe.
Knowless yavuze ko kugeza ubu atarabona ubutumire bwa Safi ariko ko aramutse amutumiye ubukwe yabutaha dore ko bivugwa ko buzataha tariki ya 01 Ukwakira 2017.
Yavuze ko yifuriza ishya n’ihirwe Safi Niyibikora Madiba mu buzima bushya (...)

Sponsored Ad

Knowless Butera wakundanyeho na Safi wo muri Urban Boys, yatangaje ko kuba Safi wahoze ari umukunzi we agiye kurushinga ari ibintu yumvise akishimira, yaboneyeho no kumugenera ubutumwa bwo kuzirikana mbere y’uko ahamya isezerano n’umukunzi we,Niyonizera Judithe.

Knowless yavuze ko kugeza ubu atarabona ubutumire bwa Safi ariko ko aramutse amutumiye ubukwe yabutaha dore ko bivugwa ko buzataha tariki ya 01 Ukwakira 2017.

Yavuze ko yifuriza ishya n’ihirwe Safi Niyibikora Madiba mu buzima bushya atangiye, amwibutsa ko gushinga urugo ari inshingano zikomeye bisaba ko buri wese yumva undi kandi akamwihangira bibaye ngombwa.


Aba bombi baraziranyi birenze wowe uko ubizi n’uko wabisomye cyangwa wabibwiwe.

Yamwibukije ko kugira ubumwa bwinshi ataribyo bisobanura ko ari umugabo ahubwo ko ibyo azajya akorera urugo rwe aribyo bizashimangira ko inshingano nk’umugabo uburewe n’umugeni azikwiye.

Ni mu kiganiro Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement yahaye Isango Star ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Nzeri 2017 ubwo yamurikaga ku mugaragaro indirimbo nshya yise ‘Uzagaruke’ yanatangiye gukorera amashusho yayo ari gukorwa na Meddy Saleh aho biteganyijwe ko azamurikwa mu cyumweru gitaha.

Safi yabanye na Knowless mu inzu imwe amezi arenga atandatu

Ubwo hari hagezweho umwanya w’uko abafana bahamagara kuri Radio ntibyakunze maze umunyamakuru ahitamo gusoma ubutumwa bw’abafana bwanyujijwe ku rukuta rwa Facebook.

Umunyamakuru, Phil Peter yasomye ibibazo bibiri by’umufana wa Knowless yateruye agira ati “Ese Safi aramutse agutumiye mu bukwe wabutaha? Ni ubuhe butumwa wampuha mbere y’uko arushinga.”

Knowless yasubije ibibazo yitonze yumvikanaga nk’uwanyuzwe no kuba Safi babanye mu inzu imwe i Nyamirambo abashije gutera intwambwe y’ubuzima idashoborwa na benshi.

Uyu muhanzikazi yavuze ko abaye afite umwanya akanatumirwa muri ubu bukwe yabutaha ntagisibya, aho yagize ati “Mpari ubukwe nabutaha ntakabuza.”

Yongeye kubazwa ubutumwa yaha Safi mbere y’uko ashyingiranwa na Niyonizera Judithe, Butera ati ”Ubutumwa namuha ni uko ubu ahinduye ubuzima, namwifuriza ubukwe bwiza n’umukunzi we ariko nanamubwira ko abaye undi muntu agomba kuba umugabo bitari kuba umugabo ku bwanwa gusa. Ikindi namubwira azabyare hungu na kobwa azagire umugisha mu bukwe bwe.Ikindi namubwira nanone azagire ishya n’ihirwe mu rugo rwe n’umugeni we.”

Biteganijwe ko imihango yo gusaba no gukwa y’aba bombi (Safi na Niyonizera) izabera i Rebero tariki ya 01 Ukwakira, 2017.Kugeza aba bombi ubu bari kubana mu nzu imwe iherereye Kimironko aho Safi asanzwe akodesha.

Safi Madiba agiye kubana n’uyu mukobwa nyuma yo kudahirwa mu buzima bwe yabanje mu rukundo na Butera Knowless nyuma yaje gucudika n’uwitwa Fabiola batamaranye kabiri, ubundi amusimbuza Parfine Mutesi baje gushwana badakoze ubukwe nk’uko byavugwaga.

Ibitekerezo

  • yewe nyine ubuze inda yica umugi..... gukundana na knowless "’ndetse na parfine..... nakundi nyine safi yabuze ubwenge..

    Ibintu bibera muli iyi si bibabaza imana cyane.Nawe nyumvira.Uyu SAFI,yabanje kubana n’abandi bakobwa batabarika,barimo n’uyu Knowless.Uyu agiye kurongora,nawe yatandukanye n’umuzungu babanaga muli Canada.
    Kandi byose ngo ni "ugukundana".Byerekana ko abantu badatinya imana.Gusambana byahindutse "gukundana"!!!
    This world is mad.Ibi byerekana impamvu imana yishe abantu bose bali batuye isi,igasigaza abantu 8 gusa bayumviraga Ni YESU ubwe wabyivugiye (Matayo 24:37-39).Byabaye ku gihe cya NOWA,hashize imyaka 4 300.
    Ikibabaje nuko abantu bavuga ngo bakunda imana,ngo batinya imana,etc...Muli Tito 1:16,haravuga ngo:Bavuga ko bazi imana,nyamara bakayihakanisha ibyo bakora.Ubusambanyi bwabaye umukino.Uyu nawe bazatandukana nta kabuza.
    Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,izabarimbura ku munsi w’imperuka,isigaze gusa abantu bake bayubaha (Yeremiya 25:33).Twirirwa tubwiriza abantu ngo bahinduke,ariko abumva ni bake cyane.Abantu bibeshya ko ubuzima ari shuguri,amafaranga,sex,politike,etc...Ntimugashukwe na biriya Pastors na Padiri bababwira ngo iyo dupfuye,tuba twitabye imana.Ntabwo ariko Bible ivuga.Bible ivuga ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Abantu bashaka imana bakiriho,nubwo ari bake cyane,imana izabazura ku Munsi w’Imperuka uri hafi (Yohana 6:40).Ariko abibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye,nta kuzuka.We beg you to be "thinking people".Eternal Life and Resurrection are not a DREAM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa