skol
fortebet

Knowless yifurije isabukuru nziza umugabo we abinyujije mu isengesho

Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi wamenyekanye nka Knowless Butera yifurije isabukuru nziza umugabo abinyujije mu isengesho amwifuriza imigisha ituruka ku Mana.

Sponsored Ad

Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugabo we, ayikurikiza ubutumwa bugira buti "Nshuti Mugabowanjye,Uwiteka aguhe umugisha uturutse hejuru,kandi uburanga bwe bukumurikire.Uwiteka Imana yawe iguhe imbabazi zayo zidashira, ubuntu budahinduka n’ubuntu butagira imipaka.
Ndagusengeye uyu munsi, kugirango uve mu cyubahiro ujye mu cyubahiro mu izina rya Yesu. Amen".

Knowless kandi yasoje amwibutsa ko amukunda.

Producer @clementishimwe uri kubarizwa muri Canada ntiyatinze gusubiza umugore bamaze kubyarana abana babiri amushimira kandi ko amukunda byimazeyo.

Knowless yifurije isabukuru nziza umugabo we Ishimwe Clement akaba n’umuyobozi wa Kina Music nyuma y’amasaha macye yerekeje muri Canada ari kumwe n’umuhanzi Nel Ngabo aho bagiye mu gitaramo cy’uyu muhanzi bitaganyijwe ko kizaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 3 Nzeri 2022.

Ubwo Knowless yari aherekeje umugabo we na Nel Ngabo ku Kibuga k’Indege cya Kanombe umunyakuru yabajije Clement ikintu azakumubura k’umugore we Knowless mu minsi agiye kumara batari kumwe mu gusubiza avuga azakumbura buri kimwe k’umugore we atabona icyo avuga.

Icyakora avuga ko nubwo agiye atazatinda nubundi bazaba bari kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa