skol
fortebet

Knowless yizeye ko umwaka wa 2017 uzamugendekera neza

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement muri Nzeli uyu mwaka, atangaza ko umwana wa 2016 turi gusoza wamugendekeye neza anizeye ko 2017 nawo bizagenda neza kubera ko ari kumwe n’Imana isumba byose.
Knowless ni umwe mu batanga ubuhamya kuri uyu mwaka wa 2016. Yarahiwe biratinda kuva mu muzika, amashuli kugeza mu rugo iwe. Byose byatangiye muri Nzeli uyu mwaka ubwo yambikwaga impeta y’urudashira n’umukunzi Ishimwe Clement. Nyuma yaje kwibaruka umwana w’imfura w’umukobwa bise ’Ishimwe or (...)

Sponsored Ad

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement muri Nzeli uyu mwaka, atangaza ko umwana wa 2016 turi gusoza wamugendekeye neza anizeye ko 2017 nawo bizagenda neza kubera ko ari kumwe n’Imana isumba byose.

Knowless ni umwe mu batanga ubuhamya kuri uyu mwaka wa 2016. Yarahiwe biratinda kuva mu muzika, amashuli kugeza mu rugo iwe. Byose byatangiye muri Nzeli uyu mwaka ubwo yambikwaga impeta y’urudashira n’umukunzi Ishimwe Clement.

Byinshi byiza Knowless yabonye muri 2016 anabyiteguye muri 2017

Nyuma yaje kwibaruka umwana w’imfura w’umukobwa bise ’Ishimwe or Butera. Kaminuza ya ULK yabonye ko ari indashyikirwa mu masomo ye imwongerera ipeti kubyo yari amaze iminsi akora, ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza muti ’Finance’.

Muri uyu mwaka kandi uyu muhanzikazi yarahiwe cyane kuko yagiye ahamagarwa cyane mu marushanwa akomeye atandukanye yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.Yashyizwe mu bahatanira ibihembo muri ’Salax Award’s, ’Afrimma’ n’ahandi henshi hatandukanye.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram kuwa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2016, Knowless yashimye Imana yamubaye hafi muri uyu mwaka anavuga ko yiteguye kwinjira mu 2017 n’imbaraga nyinshi ndetse ko atari wenyine kuko aherekejwe n’Imana.

Yagize ati " Wambereye mwiza kandi ndashima byimazeyo Imana yambaye hafi.... Rero nshuti yanjye 2017 witegure ndaje kandi umenye ko ntari njyenyine ahubwo nzanjye n’Imana yanjye...Imana ni nziza..Imigisha itagabanyije kuri Twese."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa