skol
fortebet

Koffi Olomide arasesekara i Kigali mu masaha ari Imbere

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Koffi Olomide yahagarutse iwabo mu gihugu cya Congo aza mu Rwanda mu gitaramo agomba gukora kuwa 31 Ukuboza 2016 mu nyubako ya Kigali Convention Center iherereye mu mujyi wa Kigali.
Antoine Christophe Agbepa Mumba benshi bazi nka Koffi Olomide aje mu gitaramo gikomeye agomba gukorera mu Rwanda aho azafatanya n’abacuranzi bagize itsinda Quartier Latin. Sositeye ya RwandAir yanditse ku rukuta rwa Twitter inashyiraho amafoto agaragaza uyu muhanzi w’Icyamamare ari kumwe na bamwe mu bakozi bayo. (...)

Sponsored Ad

Koffi Olomide yahagarutse iwabo mu gihugu cya Congo aza mu Rwanda mu gitaramo agomba gukora kuwa 31 Ukuboza 2016 mu nyubako ya Kigali Convention Center iherereye mu mujyi wa Kigali.

Antoine Christophe Agbepa Mumba benshi bazi nka Koffi Olomide aje mu gitaramo gikomeye agomba gukorera mu Rwanda aho azafatanya n’abacuranzi bagize itsinda Quartier Latin.

Koffi Olomide yari kumwe n’Abakozi ba Rwandair

Sositeye ya RwandAir yanditse ku rukuta rwa Twitter inashyiraho amafoto agaragaza uyu muhanzi w’Icyamamare ari kumwe na bamwe mu bakozi bayo. Ntibavuze aho uyu muhanzi aturutse kuko ubusanzwe iyi Kompanyi ntiratangira ingendo muri Congo.

Mu masaha macye ashize, Koffi Olomide yanditse kuri Facebook ati “Koffi Olomide na Quartier Latin kuri uyu wa Gatandatu bazakorera igitaramo muri Convention Center ya Kigali guhera saa tatu z’ijoro…”

Kwinjira mu gitaramo cya Koffi Olomide bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi 35 mu myanya isanzwe.Hari ameza azicarwaho n’abishyuye ibihumbi magana atanu [500,000].

Kofii yaherukaga i Kigali mu mwaka wa 2009. Icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro, yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho yitwaga Rwandatel.

Muri iki gitaramo kandi hazacuranga umu Dj w’umunyarwandakazi uzwi nka Dj Princess Flor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa