skol
fortebet

Ku isabukuru y’amavuko, Umukunzi wa Miss Mutesi Aurore yamushimye mu ruhame

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe ari umukunzi wa Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 byeruye, yamushimiye ineza n’umurava yamutoje mu gihe bamaranye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye buherekejwe n’amashusho yafatiwe mu modoka ari kumwe n’umukunzi we Miss Mutesi w’imyaka 25 y’amavuko; Mbabazi Egide usanzwe ari gafotozi yavuze ko uyu mukobwa w’igikundiro yamubaye hafi uko yateraga intambwe yicuma imbere. (...)

Sponsored Ad

Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe ari umukunzi wa Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 byeruye, yamushimiye ineza n’umurava yamutoje mu gihe bamaranye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye buherekejwe n’amashusho yafatiwe mu modoka ari kumwe n’umukunzi we Miss Mutesi w’imyaka 25 y’amavuko; Mbabazi Egide usanzwe ari gafotozi yavuze ko uyu mukobwa w’igikundiro yamubaye hafi uko yateraga intambwe yicuma imbere.

Umukunzi wa Miss Aurore yamushimye byimazeyo umurava n’umuhate yamwigishije

Yagize ati "Isabukuru nziza kuri uyu mukobwa mwiza w’uburanga buhebuje w’umunyamutima.Wambaye hafi mu nzozi zanjye ndetse umfasha kuzigeraho kandi nawe ugize ibyo nyeneye byose. Ndakwishimira umunsi ku wundi. Ndakwifuriza indi myaka ibihumbirajana, ukomeze ukure ujye juru n’ubudahangarwa bwawe."

Urukundo rwaba bombi rukunze kwigaragaza cyane mu mafoto bari kumwe cyangwa se igihe umwe aba yagize isabukuru. Ku isabukuru ya Mbabazi Egide mu mwaka ushize, Miss Mutesi aurore yabwiye umukunzi we ko abahungu bose bakwiye ku mwigiraho gukunda.

Ati : “… Mukunzi wanjye abakobwa hafi ya bose bashobora kurota kugira, abahungu bakwiye kukwigiraho bakamenya icyo gukunda ari cyo. Gukundana nawe ntacyabasha kunshimisha nkabyo. Nkunda ubuzima mbayeho, byose mbishimira umukunzi w’igitangaza nkawe. Nakunze kuva kera isura yawe yuzuye uburanga n’amaso yawe atagira uko asa, ariko icyo ngukundira kurusha ibindi ni umutima wawe usa ukwawo. Isabukuru nziza mwiza wanjye, nkwifurije ibyiza gusa. “

Mu mpera za 2014 nibwo hatangiye kuvugwa iby’urukundo rwa Miss Aurore na Mbabazi Egide ariko ntiyakunze kubivugaho kugeza ubwo uyu musore amujyanye mu mahanga.

Miss Aurore yakuye benshi mu rujijo ubwo yandikiraga uyu mukunzi we amagambo yuje urukundo rwinshi amutaka, amushimira ndetse amwifuriza ibyiza byose mu buzima bwe.

Abinyujije kuri Instagram Miss Mutesi Aurore yagize ati, “Ku mukunzi wanjye w’ibihe byose Egide Fox, ndabizi ko unyumva igihe cyose, ndagushimira ko unsubiza intege mu bugingo ndetse ukantera imbaraga igihe cyose nacitse intege.Ndagushimiye ku rukundo rutagereranywa unyereka ndetse n’uburyo unyitaho”.

Uyu mukunzi wa Mutesi Aurore, yaje mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 aho yari aje gutwara Mutesi Aurore gusa banagiranye ibihe byiza birimo gutemberana mu birunga n’ibindi byiza nyaburanga.

Kayibanda Mutesi Aurore ni muntu ki?

Mutesi Kayibanda Aurore, mwene Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera ubu batuye mu mujyi wa Kigali, yavukiye i Burundi (Bujumbura) mu w’1992, akaba umuhererezi mu bana bane (4).

Amashuri y’inshuke yayigiye kuri Petit Prince (mu Mujyi wa Kigali), aho yanakomereje amashuri abanza kugeza mu mwaka wa kane, akaba yarahavuye akomereza ku ishuri rya Kimisange ari naryo yashorejemo amashuri abanza.

Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) yacyigiye kuri Saint Joseph i Nyamirambo, ayakomereza muri ETO Muhima aho yavanye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubwubatsi(Construction).

Mu buzima busanzwe Mutesi akunda imikino, by’umwihariko umupira ukinishwa intoki wa Basketball hamwe n’umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa