skol
fortebet

Ku munsi w’abakundana,The Ben yashyize hanze amashusho ari gusoma Miss Pamella Uwicyeza

Yanditswe: Monday 15, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

The Ben kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yagaragarije umukunzi we Miss Pamella Uwicyeza ko nubwo batari kumwe bwo amuzirikana bikomeye kuri uyu munsi mukuru w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.

Sponsored Ad

Ibi rero The Ben akaba yabikoze yifashishije urubuga rwa Instagram, aho yashyize muri Story, video ari gusoma Miss Pamella ku itama iri kumwe n’indirimbo irimo amagambo agira ati :”Nzagukunda akaramata.”

Iyi ni Screenshot twafashe y’amashusho The Ben yashyize kuri Story ye ya Instagram

Miss Pamella nawe akaba ku ruhande rwe yashyize kuri Instagram ifoto ya The Ben ndetse anamutura indirimbo y’urukundo yitwa “Get You the Moon.”Urukundo rwaba bombi rukaba rwaratangiye batabyemera kuko The Ben ubwe ikinyamakuru UMURYANGO twigeze kumubazaho iby’umubano we na Pamella maze adutangariza ko nta bidasanzwe ko amufata nka Mushiki we.

Nyuma bakomeje kugenda baca amarenga yo kuba bakundana ariko nabwo baterura ku buryo niyo basohokeraga ahantu bagendaga mu ibanga rikomeye,ndetse hari n’igihe buri umwe yagendaga ukwe undi nawe akaza inyuma amukurikiye,ubundi bagahurira aho basezeraniye gusohokera.

Aha twafa nk’urugero rwo kujya gusohokera muri Tanzania,habanje Pamella hanyuma The Ben nawe aza kumusangayo nyuma baza gutamazwa n’amafoto icyo gihe bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa